Kwibuka29: Diyosezi ya Kabgayi n’Ibigo biyishamikiyeho bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

0Shares

Kuri uyu wa Gatanu 26 Gicurasi 2023, Diyosezi Gatolika ya Kabgayi n’ibigo biyishamikiyeho bibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko bibutse abakoraga muri ibi Bigo no mu Nkengero zabyo bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ni Igikorwa cyabanjirijwe n’umugoroba wo Kwibuka, cyabereye muri Sitade ya Grand Seminaire ahazwi nko muri Philosophical.

Muri iki Gikorwa cyo Kwibuka, cyabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyabereye muri Bazirika Ntoya ya Kabgayi, nyuma gikomereza ku Rwibutso rwa Kabgayi aharuhukiye Imibiri isaga 12,128.

Ni Igikorwa cyitabiriwe n’Ibigo bigera kuri 19 birimo Amashuri yose akorera muri Kabgayi ndetse n’Abihayimana batandukanye.

Nyuma yo kunamira abashyinguye muri uru Rwibutso, abari bitabiriye iki Gikorwa basuye Urwibutso, basobanurirwa Amateka, iki Gikorwa gisozwa no gushyira Indabo ku Mva.

Umuyobozi wa ICK, Padiri Vicent wayoboye iki Gikorwa, yasabye Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Gace gukomera, asoza Ijambo rye ashimira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, n’Ingabo zari iza RPA-FPR zahagaritse Jenoside.

Umuyobozi w’Umurenge wa Nyamabuye ubarizwamo iyi Diyosezi, mu ijambo rye yashimiye abitabiriye iki Gikorwa, abasaba kuzongera kwifatanya nabo tariki ya 02 Kamena 2023, mu Gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abaguye i Kabgayi muri rusange.

Yakomeje agira ati:”Ababuriye ababo muri aka Gace ka Kabgayi mbafashe mu Mugongo, by’umwihariko abakoreraga mu Bigo bya Kabgayi”.

Uretse i Kabgayi, Umurenge wa Nyarusange n’uwa Byimana ndetse n’utundi duce dutandukanye two mu Ntara y’Amajyepfo, bibutse ku Nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *