Kwibuka29:”Abari Intiti za Kaminuza nkuru y’u Rwanda badusigiye Icyasha” – Dr Didace Kayihura

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didace Kayihura Muganga, yatangaje ko abari Abarimu ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda bagaragaje ko ari Intiti koko, bakaba baranasigiye Kaminuza icyasha kuko bavuyemo abicanyi bagize uruhare runini muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigarutseho mu Gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Kaminuza y’u Rwanda, Igikorwa cyabereye mu Ishami rya Huye, kuri uyu wa Gatandatu.

Dr Kayihura yagize ati:“Batubwira ko ubundi intiti bivuga ibitoki bidahiye neza, byapfubye. Byatugaragariye rero ko abari abahanga muri Kaminuza koko babaye intiti. Barapfubye. Nta bumuntu bamenye, ni ibipfube. Bakiriye Siyansi ariko babura Umutimanama, bamera nk’Amarobo. Ubusanzwe Siyansi ihura n’Umutimanama bikarema Umuntu w’ingirakamaro.”

Dr. Kayihura yunzemo ko imyitwarire y’aba bahanga biyitaga Intiti, yasigiye Kaminuza y’u Rwanda igisebo.

Ati:“Natwe nka Kaminuza y’u Rwanda badusigiye igisebo kidasanzwe. Igihe cyose duhuriye ahangaha twibuka, uba ari umwanya wo gufata ingamba, kugira ngo mu bumenyi bwacu tuzi n’ubwo twigisha, turusheho gukumira ikindi cyazabaho, bityo Umwarimu, Umushakashatsi, Umukozi n’Umunyeshuri muri Kaminuza yacu cyangwa uyikoreramo, abe Umuntu w’ingirakamaro mu Rwanda no ku Isi hose.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya wifatanyije na Kaminuza y’u Rwanda muri iki Gikorwa cyo mu kwibuka, yavuze ko biteye Isoni n’agahinda kubona abari Abahanga mu Rwanda baragize uruhare muri Jenoside, anongeraho ko byaturutse ku kuba barabyigishijwe igihe kirekire, bikabacengeramo.

Ati:“Impamvu abateguye Jenoside bakoresheje Abanyabwenge, ni uko nyine iyo uzi Ubwenge ibyo ukora umenya uko ubikora mu Bwenge. Iyi ni nayo mpamvu Jenoside yagize ubukana bukomeye. Abize bari ku Isoôko y’Ingengabitekerezo ya Jenoside, noneho abaturage bagenda babyinjizwamo buhoro buhoro.”

Minisitiri Uwamariya yasabye ko nk’uko Uburezi bwabaye Umuyoboro w’Ingengabitekerezo ya Jenoside, uyu munsi bukwiye kuba Umuyoboro wo kubiba Urukundo no kubaka mu Banyarwanda Ubumwe n’Indangagaciro zubaka kurusha izisenya.

Inkomoko y’inyito ‘Intiti’ ku ‘Banyabwenge’.

Ku rubuga rwa Facebook, Amateka n’Umuco.Com handitse ko akenshi abantu iyo bavuze “Intiti” baba bashaka kumvikanisha umuntu cyangwa itsinda ry’abantu b’Abahanga (Abanyabwenge), ariko ko ubundi Alexis Kagame arikoresha, abwira abarangije muri Kaminuza, yashakaga kubabwira ko bagifite urugendo rwo kumenya. Gusa, abaryumvise batangira kurikoresha mu buryo butari bwo.

Pascal Karangwa, umwe mu bakuze uzi aya Mateka, yabwiye Amateka n’Umuco.Com, ko ubundi ijambo ‘intiti’ Abanyarwanda barikoreshaga bashaka kuvuga Ibitoki bidahiye neza bikirimo Intirima.

Biturutse ku kuba Alexis Kagame yararibwiye Abanyabwenge, abantu baryumvise nabi, bakeka ko yashatse kuvuga abahanga.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo abari Abanyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr. Didace Kayihura Muganga, yumaniye abari Abanyeshuri ba Kaminuza nkuru y’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *