Kwibuka29: Mushimiyimana Françoise warokokeye i Murambi ya Gikongoro yavuze ko kurokoka byari ku bwa Nyagasani

0Shares

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023, mu Karere ka Nyamagabe ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, habereye Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, hanunamirwa Imibiri isaga 50,000 ishyinguye muri uru Rwibutso.

Muri iki gikorwa cyo kwibuka, Mushimiyimana Françoise warokokeye aha i Murambi, yavuze ko kurokoka byabaye ku bw’Umugambi w’Imana, kuko Abicanyi bari bahigiye ko nta numwe ugomba kubava mu Nzara.

Mushimiyimana Françoise uvuka mu Kagari ka Kigeme mu Mudugudu wa Munombe, yavuze ko kurokoka byari nk’Inzira y’Umusaraba, ariko akaba abikesha Imana yavugiye mu wari Umushumba w’Inka z’iwabo wamukuye mu menyo y’Abicanyi.

Ati:”Uyu Mushumba waragiraga Inka zo mu Rugo, yavuze ko ndi Umuhutu kuko Papa ariwe, nyamara yarabeshyaga ashaka kundokora, ibi ndabimushimira”.

Nyuma yo kuvuga ko ndi Umuhutu, njye na musaza wanjye Dieudonne bari batemye mu gahanga baradushoreye ngo tujye kubereka mu Rugo, bavuga ko nibasanga nabeshye njye na we batwica.

Ati:”Mu Rukerera rwa Tariki ya 21 Mata 1994, nibwo numvise Amasasu avugira hafi y’ icyumba twari turimo. Mbere yuko interahamwe zinjiramo, zabanje guca za Griage z’Amadirishya, babona kwinjiramo. Bahise basunika urugi barusha imbaraga abo twari kumwe mu cyumba baratwinjirana njye n’Umuryango wange”.

“Aba bicanyi ‘Interahamwe’, zasanze ndi na barumuna bange, Mama, Nyogokuru, Sogokuru n’abandi bo mu Muryango mugari, batangira kudutema, nta n’umwe ugize amahirwe yo kwicwa n’Isasu nk’uko twabyifuzaga”.

“Batangira kudutema, njye nahise nzamura Akaboko k’iburyo baragatema. Nahise mvuga ngo mumbabarire njye ndi Umuhutu, kuko nari namenye ko abari  kwicwa ari Abatutsi. Gusa Interahamwe yantemye ntabwo n’ubu ndamenya uwo ariwe, gusa mwibukira ku gikomere mfite ku kaboko.

Antema, yagize ati:“Utabeshya ntabwo uri Umuhutu”. Amaze kuntema, nahise ndyama nubitse Inda, abatemwe bose bakangwa hejuru. Nongeye kunyeganyega abicanyi bamaze gusohoka. Nubuye umutwe nditegereza, mbona Mama, Musaza wange twitaga Dieudonne, Mugisha na Sogokuru bamutemye mu Gahanga n’abandi bavandimwe batemaguwe”.

“Muri ako kanya, haje abantu banyuraga mu byumba bareba abagihumeka ngo babahorahoze. Ku bw’amahirwe, muri abo bagabo harimo Sindikubwabo wari Umushumba w’Inka z’iwacu. Ankubise amaso, Interahamwe zivugira rimwe ziti ‘Haracyarimo abantu batarapfa’. Naramwegereye ndamubwira nti ‘Mbabarira unkize aha hantu’. Yahise avuga ko ndi Umuhutu.

Ati:”Uyu Mwana Se (papa we) ni Umuhutu, ahubwo bazanywe hano na Nyina w’umututsi. Ako kanya, Musaza wange Dieudonne yahise avuga ko tuvukana. Gusa, yari yatemwe mu Gahanga”.

“Barambajije bati ‘Uri uwo kwande?’, Ntabwo nzi icyankoresheje, ndavuga nti ‘Ndi uwo kwa Kazitunga wo ku Kigeme’.”

“Bahise badukura aho, baduha Interahamwe 2 zifite Imihoro, ziraduherekeza, batuzamura Umuhanda tunyura mu Gatyazo, ariko nkibaza ngo nitugera aho nababwiye ndabereka hehe?”.

“Twaragiye, tugeze mu Gasantire k’Iwacu, ku bw’amahirwe twahingukiye ku Rugo rwo kwa Theoferi dukubitana n’Umudamu we, ahita yikorera Amaboko ati ‘Abana bacu mubavanye he?, Bati n’abanyu, ati ‘ni abacu, za Nterahamwe ziti ‘Nimwende abana banyu!”.

Nyuma, twaje kujya ku Kigeme na Musaza wange, gusa ntabwo twashoboye kurokokana, kuko baje kumutwara baramwica. Twaje kugaruka i Murambi, tuhasanga Abafaransa turahaba. Nyuma badupakira Imodoka batujyana i Butare, aho Inkotanyi zari zarafashe batugarurira ubuzima turokoka gutyo”.

Mushimiyimana Françoise, yasoje ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi na Perezida Paul Kagame wari uziyoboye, ku ruhare zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera gusubiza Igihugu ubuzima.

Amafoto

Minisitiri Jeannette Bayisenge yunamiye Abatusti basaga 50,000 bashyinguye mu Rwibutso rwa Murambi

 

Hon. MUKAMURANGWA Sebera Henriette, yahagarariye Imiryango ifite ababo bashyinguye muri uru Rwibutso

 

Senateri Dr. Emmanuel Havugimana, yunamiye abashyinguye muri uru Rwibutso

 

Komeseri wa IBUKA, Bayinga n’uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyamagabe, Kamugire Remy bashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Meya w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand yashyize Indabo ku Mva ziruhukiyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Inzego z’Umutekano zikorera mu Karere ka Nyamagabe zunamiye abashyinguye mu Rwibutso rwa Murambi

 

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Clotilde ashyira Indabo aharuhukiye Imibiri y’Abatutsi ku Rwibutso rwa Murambi

 

Abahagarariye Amadini n’Amatorero bunamiye abashyinguye i Murambi

 

Madamu Françoise Mushimiyimana, yavuze ko kurokokera i Murambi bitari byoroshye

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *