Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette BAYISENGE yasabye Urubyiruko kwigira ku Mateka no gukorera Igihugu rutizigamye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 21 Mata 2023, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Rwibutso rwa Murambi mu Karere ka Nyamagabe.
Minisitiri Bayisenge yagize ati:”Rubyiruko, iki gihugu kiza dufite nimwe muzacyubaka mu bihe biri imbere. Mugomba kubigeraho mwigiye ku Mateka nyakuri yakiranze, kuko benshi muri mwe ntabwo muyazi. Mbere y’uko Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zihagarika Jenoside zikanabohora Igihugu, u Rwanda rwari mu kangaratete. Bityo mugomba kwitanga mutizigamye kugirango tutazongera gusibira mu mateka mabi twabayemo”.
“Ingabo zabohoye Igihugu zanganaga namwe cyangwa zibarutaho gato mu myaka, bityo namwe ntabwo mukwiriye kuvuga ko mukiri bato, ngo hagire ubaca mu rihumye ngo asenye Igihugu cyacu”.
Yakomeje agira ati:”Kwigira ku butwari bwaranze Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, bizabafasha gusigasira no kurinda ibimaze kugerwaho muri iyi myaka 29 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye”.
“Guhangana n’abagoreka amateka bagamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abakoresha Imbuga nkoranyambaga, mugomba kubigira intego”.
Ubwo hasozwaga iki gikorwa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basabye Ubufatanye bwa buri wese gukomeza gutanga amakuru yuzuye y’ahakiri Imibiri itaraboneka, kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Amafoto