Kuri iki Cyumweru, mu Karere ka Rusizi mu Ruganda rwa Cimerwa, bibutse abakoraga muri uru ruganda bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu bibukwa harimo abajugunywe mu Mugezi wa Rubyiro ndetse n’abashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Muganza.
Muri iki gikorwa, abarokotse bashimye ko nyuma ya Jenoside babashije kwiyubaka babifashijwemo na leta y’u Rwanda ndetse n’uru ruganda rubaba hafi mu bufasha butandukanye.
Ni igikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwatangiriye kuri uru ruganda rwerekeza mu Bugarama bashyira indabo mu Mugezi wa Rubyiro ahajugunywe abatutsi biciwe muri Cimerwa, baha icyubahiro imibiri iruhukiye mu rwibutso rwa Muganza ndetse bashyira n’indabo ku ibuye ry’urwibutso riri muri uru ruganda.
Mu buhamya abarokotse Jenoside bagaragaza ibihe bitoroshye byo gutotezwa banyuzemo kuva mu 1990 kugeza tariki 16 Mata ubwo Jenoside yatangiraga, muri uru ruganda abari abayobozi n’abakozi bakagira uruhare mu kwica abatutsi bakoranaga.
Nyuma ya Jenoside ngo hari intambwe mu kwiyubaka aho n’uruganda rubaba hafi muri byinshi.
Ubuyobozi bw’uru ruganda bwatangaje ko kuba ruzwi cyane mu kugira uruhare mu kubaka igihugu haba mu bwubatsi no mu mibereho baha benshi akazi, bakaba barambaye icyasha cyo gusenya bibaha isomo rituma kuri ubu baharanira gushyira hamwe.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Dr Kibiriga Anicet yihanganishije abarokotse Jenoside asaba abakirangwa no guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside kubireka.
58 lives lost, never forgotten. Today we honor the memory of the victims who lost their lives in CIMERWA and across the country during the 1994 genocide perpetrated against the Tutsi. Together let’s pledge to continue building a future where such atrocities never happen again.… pic.twitter.com/ICeNOuCXYA
— CIMERWA PPC (@CIMERWAPPC) April 16, 2023
Muri iki gikorwa cyo kwibuka uruganda rwa Cimerwa rwaremeye imiryango itatu y’abahakoraga yarokotse ibaha inka, kikaba ari n’igikorwa bakora buri mwaka.
Mu bakozi ba Cimerwa 58 bishwe, imibiri itarenga 20 gusa niyo ishyinguye mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Muganza, abandi bajugunywe mu Mugezi wa Rubyiro.