Ubwo Tariki ya 15 Mata hibukwaga Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeli, Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abazi ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi biciwe mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri kuyigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.
Tariki ya 15 Mata 1994 ni umunsi utazibagirana ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeli.
Muri icyo gihe, Byukusenge Deogratias ukomoka mu cyahoze ari komini Kigombe mu Karere ka Musanze, yari afite imyaka 18.
Avuga ko umuryango we watikiriye mu nyubako yari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri, ubu yahindutse Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uretse abiciwe mu nyubako yatangirwagamo ubutabera, abandi batutsi bishwe bajugunywe mu mugezi wa Mukungwa, aho ubuyobozi n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi babunamiye bashyira indabo kuri uwo mugezi.
Kuri ubu abarokotse Jenoside bagaragaje ko bataheranwe n’agahinda, bakomeje kwiyubaka ariko bakagaragaza n’ibyifuzo.
Ubuyobozi w’Akarere ka Musanze buvuga ko buzakomeza gusigasira aya mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeri.
Ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Musanze bwagaragaje icyifuzo cy’uko MINALOC na MINUBUMWE bafatanya bagasuzuma inkunga y’ingoboka igenerwa abagezemu zabukuru barokotse Jenoside kuko idahagije.
Mu butumwa bwa Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yahamagariye abafite benewabo bakiri mu mashyamba ya Kongo kubakangurira gutahuka ku neza, bagafatanya n’abandi baturage kubaka igihugu aho gukomeza guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yaboneyeho kandi gusaba abafite amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze ruruhukiyemo imibiri irenga 800 y’inzirakarengane.