Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2024, u Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 30 Igihugu kibohowe, mu birori by’imbonekarimwe byabereye kuri Sitade Amahoro ivuguruye.
Byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye batangiye kuhagera guhera Saa Kumi n’imwe z’igitondo.
Ibi birori byanyuze abatari bacye, byabimburiwe n’Ingabo zishinzwe akarasisi, zikurikirwa n’Ingabo zishinzwe imyitwarire myiza zizwi nka Military Police, zinjije Ibendera ry’Igihugu mu cyubahiro.
ingabo na Polisi bashinzwe akarasisi, bari mu masibo 12 arimo icyenda yo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) n’amasibo atatu ya Polisi y’Igihugu (RNP).
Nk’uko bisanzwe, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiranywe urugwiro rudasanzwe ubwo yinjiraga muri Sitade Amahoro, ibihumbi by’abitabiriye ibi birori bose bavugira rimwe bati “Muzehe wacu, Ni wowe, Ni wowe!”.
Nyuma y’uko Perezida Kagame ageze muri Sitade Amahoro, hakozwe akarasisi k’Ingabo na Polisi by’Igihugu, akarasisi kaherukaga muri ubu buryo mu myaka itanu ishize, ubwo nanone habaga ibirori bikomeye.
Akarasisi kakozwe mu kinyarwanda, gatangizwa na band ya gisirikare icuranga indirimbo iri mu zikunzwe muri iki gihe yitwa “Nta ntambara”.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda, ko kuva u Rwanda rubohowe zakomeje kugaragaza ubunyamwuga.
Ati:“Tariki 4 Nyakanga ni umunsi wo kwibuka abagize uruhare mu kubohora u Rwanda n’abatanze ubuzima bwabo ngo kibohorwe. Inzego zacu z’umutekano ni ikimenyetso gikomeye cy’umutekano wacu. Abanyaranda bakomeje kugaragaza ko inzego z’umutekabno zabo bazizeye cyane”.
“Ntabwo ari impanuka. Nyuma ya Jenoside, ikintu cya mbere abanyarwanda bahuye na cyo ni ingabo zacu. Uko byari bihagaze mu gihugu ntabwo byari bimeze neza, ariko ingabo zacu zakoze ibishoboka byose ngo abanyarwanda bose bafatwe kimwe mu buryo bwubahiriza ikiremwamuntu. N’uyu munsi baracyari hafi y’abaturage, bashora mu mishinga ifitiye umumaro iterambere ryacu nk’ibikorwaremezo n’ubuvuzi. Iki gihango ni umusingi ukomeye igihugu cyacu cyubakiyeho.”