Kwamamaza: I Nyamasheke, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ‘Kagame’ yibukije ko u Rwanda rutera rudaterwa

Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yashimiye abaturage b’i Nyamasheke ku bw’uruhare bakomeje kugira mu gufatanya n’inzego kwicungira umutekano.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Kamena 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi n’Imitwe ya Politiki umunani bafatanyije kumwamamariza kuyobora u Rwanda, byari byakomereje mu Karere ka Nyamasheke.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yashimye abaturage b’i Nyamasheke bakomeje kugira uruhare mu kwicungira umutekano bafatanyije n’inzego zibishinzwe.

Yabihereye ku byabaye mu 2019, ubwo hari abagerageje guhungabanya umutekano w’u Rwanda baturutse mu gihugu cy’abaturanyi.

Ati “Ndetse bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu babivuga ariko sinirirwa mbasubiramo murabizi, uko byagenze, ni bake muri bo bazabara inkuru. Kandi ni uko basanze baribeshye, mwese aba Nyamasheke n’abandi Banyarwanda muri mu nzira imwe yo kubaka umutekano w’u Rwanda.”

Yavuze ko u Rwanda rwubatse uburyo bwo kwicungira umutekano, bityo kurutera bidashoboka.

Ati “Ariko abantu nk’abo bibagirwa vuba, barabigerageje kenshi ariko banibagirwa n’ibyo tubabwira buri munsi. Sinshaka kuvuga wa mugani w’Ikinyarwanda, ugira uti ‘u Rwanda ruratera ntiruterwa’.”

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko n’ubwo u Rwanda ari ruto ariko guhungabanya umutekano warwo bidashoboka.

Ati “Narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano. Kuko bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu, tuhangize. Oya, tuzabasanga aho igihugu ari kinini. Kandi sibo Imana yabaye amahirwe yo kuba banini, ubuto bwacu turaburinda noneho tukajya mu binini, tukabirangirizayo.”

  • Twifuza ko buri Munyarwanda yiga akagera aho ashaka

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye kugira iterambere haba mu burezi, ubuzima, imibereho n’ubukungu, ariko byose basabwa kubigiramo uruhare bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi.

Ati “Twifuza rero ko buri Munyarwanda yiga, akagira ubumenyi akagarukira aho ashaka kugera hose, twifuza n’Abanyarwanda kugira ubuzima. Ibyo byose ari amashuri atanga ubumenyi ari n’aho abantu mu nzego z’ubuzima ziri, hose hakubakwa kandi hakubakwa bya kijyambere.”

“N’iyo mihanda mwavuze, amashanyarazi, ibikorwaremezo byose, na byo hari ibimaze kugerwaho, hari byinshi tugishaka kubaka. Ibyo byose twabigeraho dufite ubufasha bwanyu, muhereye ku gikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga hanyuma mugakurikizaho ibikorwa byanyu n’ukuntu mwunganirana”

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yasabye ab’i Nyamasheke kuzamutora kugira ngo politiki nziza ya FPR ikomeza gufasha u Rwanda mu iterambere kandi ryihuse. (THEUPDATE & RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *