Gicumbi: Croix Rouge yongereye Ubumenyi abakora mu bikorwa byo kwamamaza

0Shares

Croix Rouge y’u Rwanda, yasubukuye igikorwa cyo guhugura abazakora muri Intervention (Gutabara) mu kwamamaza Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, giteganyijwe mu Karere ka Gicumbi tariki ya 08 Nyakanga 2024.

Aya mahugurwa yakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Kamena 2024, nyuma yo gukora imyitozo nyemezabumenyi.

Kuri uyu munsi, Abasore n’Inkumi 82 bari babukereye, muri bo 28 bahise batanga imisanzu n’abakuru 2.

Nyuma y’iyi myitozo, bahawe impanuro ku myitwarire y’Umukorerabushake wa Croix Rouge y’u Rwanda, bibutswa ubudasa barusha abandi.

Croix Rouge y’u Rwanda nk’umufasha wa Leta muri gahunda zitandukanye, mu rwego rwo gutegura ukwiyamamaza kw’abakandinda ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’Abadepite azaba muri Nyakanga 2024, yatangiye guhugura aba bakorerabushake tariki ya 22 Kamena 2024.

Igikorwa cyo kuri uyu wa Gatandatu, cyayobowe na Mvunabandi Sylvere, Focal Point wa Croix Rouge y’u Rwanda, Ishami rya Gicumbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *