Intara y’Iburasirazuba yaraye yegukanye Igikombe cya Shampiyona y’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu ihigitse Umujyi wa Kigali. Ni nyuma yo gukusanya Imidari 17, mu gihe Umujyi wa Kigali wegukanye Imidari 10.
Iyi Ntara yabigezeho ubwo hasozwaga kuri iki Cyumweru Umwaka w’Imikino mu Rugaga rw’Umukino Njyarugamba wa Kung-Fu Wushu mu Rwanda.
Nyuma yo gusoza imikino y’amajonjora y’ibanze mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, abahize abandi bahuriye mu Mujyi wa Kigali ku Kibuga cya STECOL mu rwego rwo kwishakamo abahiga abandi ku rwego rw’Igihugu.
Uyu munsi wa nyuma waranzwe n’igice cya Taolu ibizwi nko kwerekana ubuhanga muri uyu mukino, ndetse na Sanda cyangwa kurwanya.
Muri Taolu, abakinnyi uyu munsi wa nyuma ni abakinnyi 27, barimo abagabo 22 n’abakobwa 5.
Mu gihe muri Sanda, uyu munsi wahatanyemo abakinnyi 24 bose bo mu kiciro cy’abagabo.
Ibihembo
Sanda:
- NYAMPETA EMMANUEL: Yatsinze mu bari munsi y’Ibiro 57
- HAGENIMANA AIMABLE: Yatsinze mu bari munsi y’Ibiro 62
- MMUGISHA EMMANUEL: Yatsinze mu bari munsi y’Ibiro 67
- RWIBUTSO Jean CLAUDE: Yatsinze mu bari munsi y’Ibiro 72
- MUVUNYI EMMANUEL: Yatsinze mu bari munsi y’Ibiro 77
- MUVUNYI Jean DE DIEU: Yatsinze mu bari munsi y’Ibiro 82
Taolu:
Muri Tekinike z’Amaboko (NANQUAN)
Abagabo:
- MUTUYIMANA EMMANUEL
- IBYIKORA EGIDE
- MANZI CYUBAHIRO
Abagore:
- MWUBAHAMANA LILIOSE
Muri Tekinike CHAN QUAN (AMABOKO)
Abagabo:
- IRADUNDA EVODE
- IRAGENA STIVEN
- NKOMEJEGUSENGA STIVEN
Abagore:
- UMUHIRE BELYSE
Muri Tekinike ya QUIANG SHU (ICUMU)
- NKUNZEGUSENGA SIMEON
- KWIHANGANA THIERRY
Muri Tekinike ya NANGUN (INKONI)
Abagabo:
- MUTIMANA EMMANUEL
Abagore:
- MUTUYIMANA LILIOE
Muri Tekinike ya GUNSHU (INKONI)
Abagore:
- ISHIMWE ZULFAT
- UMUHIRE BELYSE
Abagabo:
- IRAGENA STIVEN
- IRADUKUNDA EVODE
- NIYONSABA EVODE
Muri Tekinike ya NANDAO (ICUMU)
Abagabo:
- MUTUYIMANA EMMANUEL
- MANZI CYUBAHIRO
- IBYIKORA EGIDE
Abagore:
- MWUBAHAMANA LILIOSE
Muri Tekinike ya DAO SHU (INKOTA)
Abagabo:
- IRADUKUNDA EVODE
- NKOMEJEGUSENGA SIMEON
Muri Tekinike ya DAO SHU (INKOTA)
Abagabo:
- IRADUKUNDA EVODE
- NKOMEJE GUSENGA SIMEON
- NIYONIZIGIYE YASINI
Agaruka ku byaranze uyu Mwaka, Bwana MARC Uwiragiye, Umuyobozi wa Kung-Fu Wushu, yavuze ko bishimira Umusaruro bakuye muri iyi Shampiyona. Yunzemo ko urwego rw’abakinnyi rwazamutse cyane.
Zimwe mu mbogamizi zaranze uyu Mwaka, Bwana Uwiragiye yatangaje ko kuba bataritabiriye Imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi ku munota wa nyuma, kandi bari bariteguye buri kimwe ari ibintu bitabanyuze habe na busa.
Amafoto