Ku bufatanye n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wo Koga ku Isi “World Aquatics”, Komite Olempike y’Ubudage na Komite Olempike y’u Rwanda, Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda ryateguye amahugurwa ya “Drowning & Prevention”, agamije kongerera ubumenyi abatoza, by’umwihariko no kubahugura ibijyanye n’uburyo barinda abakinnyi impanuka zo mu Mazi.
Aya mahugurwa azamara iminsi 12, yitabiriwe n’abatoza 25 bahagarariye amakipe 10 agize Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda.
Ari gutangwa na Sven Spannkrebs, wavuye muri Komite Olempike y’Ubudage (German Olympic Sports Confederation “DOSB”).
Amakipe yitabiriye agizwe na;
- Les Dauphins SC
- Rubavu Swimming Club
- Aquawave Swimming Club
- Cercle Sportif de Kigali SC
- Mako Sharks SC
- Gisenyi Beach Boys SC
- Rwamagana Canoe& Aquatic Sports SC
- Cercle Sportif de Karongi SC
- Rwesero Swimming Club
- Vision Jeunesse Nouvelle SC
Aya mahugurwa ari kubera kuri Hotel Olempike Kimironko mu Mujyi wa Kigali, abayitabiriye basabwe kuzarangwa n’ubunyamwuga ndetse no gushyira umutima ku byo bazaba bari kwigishwa.
Agaruka kuri aya mahugurwa, Girimbabazi Rugabira Pamela, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda, yagize ati:”Aya mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi muri uyu mukino. Ntago umukino watera imbere mu gihe abawurimo by’umwihariko abatoza badahabwa amahugurwa yo kubakarishya”.
“By’umwihariko, ni ugufasha abatoza kumenya uburyo bayobora umukino wo koga mu makipe basanzwe babarizwamo, aho kubikora bitari kinyamwuga”.
“Uretse kuba bari guhugurwa, biteganyijwe ko Sven Spannkrebs azabasura mu makipe babarizwamo, mu rwego rwo kureba akazi bakora mu bijyanye no gutoza abakinnyi babagana mu byiciro bitandukanye”.
“Igikomeye muri aya mahugurwa bari guhabwa, ni uburyo umutoza agomba kuba afite ubumenyi buhagije kandi bujyanye n’igihe, bw’uburyo barohora umukinnyi warohamye mu mazi haba mu gihe cy’imyitozo ndetse n’amarushanya nyirizina. Uretse ibi kandi, harimo no kuba amasomo azabafasha kuzamura urwego rw’abakinnyi batoza, hagamijwe gutanga umusaruro mu gihe gito”.
Yasoje agira ati:”Twiteze ko iyi minsi 10 izafasha abitabiriye aya mahugurwa guteza imbere umukino wo Koga mu Rwanda, kuwutoza no gufasha abawukina kuwokora kinyamwuga ndetse no kuwukundisha abakiri bato by’umwihariko”.
Uwiduhaye Jean d’Amour, umutoza w’ikipe ya Rwesero witabiriye aya mahugurwa, agaruka ku kamaro ayitezeho, yagize ati:”Aya mahugurwa nzayifashisha ndinda abakinnyi ntoza kuba barohama, ndetse no kubaha ubutabazi bwihuse mu gihe byababayeho”.
Yunzemo ati:”Nzayifashisha nigisha abakiri bato uburyo umuntu yakina umukino wo koga kinyamwuga kandi ukamutunga, aha by’umwihariko, nkaba nzibanda ku bana bagaragaza impano muri uyu mukino”.
Amafoto