Kigali:”Ubutinganyi bunyuranyije n’ugushaka kw’Imana” – Bamwe mu bayoboke b’Amadini anyuranye

0Shares

Abayoboke b’Idini rya Anglican mu Rwanda bateranye kuri uyu wa Gatandatu, bamagana umwanzuro wafashwe n’Idini rya Anglican mu Bwongereza, umwanzuro wo gusezeranya ababana bahuje Ibitsina.

Iri huriro ryari rimaze iminsi mu Rwanda, ryongeye gushyira hanze ukutumvikana gukomeye kw’Idini rya Anglican mu Bwongereza no mu yandi Mashami yaryo ku Isi, nyuma y’uko izi mpande zitumvikana ku cyemezo cyo gusezeranya abahuje ibitsina.

Iyi nama yiswe ‘GAFCON 4-Global Anglican Future Conference’ yahurije hamwe uruhande rw’abadashyigikiye ko Itorero rya Anglican ryazamo impinduka z’irimo n’Ubutinganyi, bavuye mu bihugu bisaga 52, aba bakaba bari barimo n’Abasenyeri bagera kuri 300.

Abitabiriye iri huriro, batangaza ko iri Torero ryo mu Bwongereza rishaka gukora ibihabanye n’amahame shingiro y’iri Torero.

Asoma imyanzuro y’iyi nama, Musenyeri Henri Ndukula, uyoboye Itorero rya Anglican muri Nigeria, yagize ati:”Kuba Imana itemera ababana bahuje ibitsina byaba ari ishyano kubahesha umugisha ‘MU IZINA RYA DATA N’IRY’UMWNA N’IRY’UMWUKA WERA'”.

Bigaragara nko kwanga nkana no kugendera ku nyigisho zishingiye kuri Bibiliya zivuga ko ‘Ukubana kwemewe kandi kwejejwe, ari hagati y’Umugabo n’Umugore’.

Amagambo ya Musenyeri wa Canterbury n’abandi bayobozi b’Itorero rya Anglican mu Bwongereza bavugiye imbere y’Itorero, anyuranye n’amahame y’Itorero rya Anglican, kandi ni ikimenyetso gikomeye cyo gutatira igihango cy’Itorero no kwihunza ukuri dusoma mu byandistwe byera.

Iri huriro ryiswe “GAFCON” ryavutse mu Mwaka wa 2008, rikunze kugaragara ridahuriza hamwe n’iry’Ubwongereza ku bijyanye n’impinduka muri iri Torero.

Itorero ry’Ubwongereza rishakako Anglican igendana n’iterambere ry’Isi ikakira impinduka zije.

Muri izi mpinduka, harimo izo korohereza Abatinganyi, mu gihe Amatorero menshi yo muri Afurika adakozwa iki kifuzo cya bamwe.

Mu myanzuro yafatiwe i Kigali, abari bitabiriye iyi nama bavuga ko abagize ihuriro ‘GAFCON’ ari ngombwa ko bashaka uko byamera ku kibazo kijyanye n’Ubutunzi.

Abatari bake bagahamya ko guhora bateze amaboko ku Itorero rya Anglican mu  bihugu bitunze nk’Ubwongereza, bituma bashaka kubakoresha ibyo bishakiye bisa nko gufatwa bugwate bashingiye ku byo babaha.

Iyi nama yasojwe hemejwe ko Itorero rya Anglican rigomba kugendera ku mahame ashingiye kuri Bibiliya, aho kugendera kubyadutse byose ngo bemereko bivogera iri Torero.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *