Kigali:“Inkingo zikorewe muri Afurika ni Ikizere n’Ishema kuri Twe” – Perezida Macky Sall

0Shares

Abanyacyubahiro batandukanye baturutse ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, bagaragaza ko gukorera inkingo z’ubwoko butandukanye muri Afurika bitanga icyizere mu kuziba icyuho cyo kubona inkingo kuri uyu mugabane.

Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley yagaragaje ko kuba nta nganda zikora imiti n’inkingo muri Afurika byatumaga habaho icyuho gikomeye.

Perezida wa Senegal, Macky Sall nawe wari muri iki gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro ahazakorera uruganda rw’inkingo n’imiti rwa BioNTech, yagaragaje ko bitanga icyizere n’ishema ku Banyafurika.

Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo yishimira intambwe irimo guterwa n’umugabane wa Afurika.

Ku rundi ruhande Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat asaba abayobozi ba Afurika gukomeza ubufatanye mu kwishakamo ibisobizo by’ibibazo umugabane wa Afrika uhura nabyo.

Biteganyijwe ko muri 2025 inkingo za mbere zizakorwa n’uru ruganda rwa BioNTech zizatangira kujya ku isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *