Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB rwamuritse urubuga “Imisanzu” ruzajya rufasha abanyamuryango gukurikirana imisanzu yabo bitabaye ngombwa ko bajya ku cyicaro cyangwa ku mashami yarwo.
Ubu noneho umunyamuryango azajya yinjira kuri uru rubuga kuri www.imisanzu.rssb.rw akiyandikisha hanyuma akamenya amakuru amwerekeye ajyanye n’imisanzu yatangiwe n’iyo atatangiwe, raporo irambuye y’ukwezi cyangwa umwaka kandi ashobora kumenyakanisha ikibazo yahuye na cyo kuri RSSB bigakurikiranwa akajya amenyeshwa amakuru y’aho bigeze kugeza bikemutse.
Urubuga ‘Imisanzu’ rwamuritswe kuri uyu wa 31 Mutarama 2023. Rwatekerejwe hagamijwe gukemura ikibazo cy’abanyamuryango bakoraga ingendo ndende bashaka kumenya amakuru ku bwiteganyirize cyangwa bakeneye izindi serivisi zerekeranye na bwo.
Mu gihe gito rumaze mu igeragezwa, abantu barenga ibihumbi 46 bararukoresheje hatangwa ibibazo 8000 ibigera ku 6000 bibonerwa ibisubizo, ibindi bikaba biri gukurikiranwa.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko uru rubuga ruzafasha ushaka kumenya uko imisanzu ye itangwa; niba itangwa ku gihe kandi ikaba yuzuye no kubona amakuru y’ibyo ashobora gukora kugira ngo yiteganyirize birenzeho.
Ati “Abanyamuryango ntibashoboraga kumenyera ku gihe niba baratangiwe imisanzu cyangwa batarayitangiwe; icyo cyakemutse. Mu buryo bworoshye buri munyamuryango azajya abasha kumenya uko ahagaze ku kwezi cyangwa ku mwaka n’umukoresha yakoreraga mu gihe runaka.”
“Iyo umaze kugaragaza ko hari ibyo utatangiwe, RSSB ishyira itegeko mu bikorwa, ni ukuvuga ko ikurikirana umukoresha wawe yaba uwo ukorera ubu cyangwa uwo mu gihe cyashize kugira ngo ibyo ugenerwa cyangwa wagenerwaga icyo gihe ubihabwe.”
Amategeko agenga ibya pansiyo ateganya ko RSSB ifasha abanyamuryango kubona ibibagenerwa binyuze mu biganiro n’abakoresha ariko iyo binaniranye hakurikizwa itegeko umukoresha akaba yakwishyuzwa ku ngufu; konti ze muri banki zishobora gufungwa ndetse umutungo we ugatezwa cyamunara ngo umunyamuryango abone ibimukwiye.
Umuyobozi ushinzwe serivisi z’amategeko n’imitunganirize y’amasendika mu rugaga rw’amasendika y’abakozi CESTRAR, Bagirihirwe Jean de Dieu, yavuze ko itangizwa ry’uru rubuga ari igikorwa cy’ingenzi.
Ati “Buriya gukatwa imisanzu y’ubwiteganyirize ni kimwe no kuyigeza mu kigo kibishinzwe ni ikindi. Aho hagati hakunze kuzamo ibyuho kuko nta buryo bwari buhari bwo gukurikirana hakiri kare ko imisanzu yageze aho igomba kujya.”
“Bizorohereza ba bantu bajyaga bagera igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bakaba ari bwo batangira kumenya ko hari imyaka cyangwa amezi atateganyirijwe bigatuma ajya kubikurikirana byaratinze. Nibura igihe umuntu abishakiye azajya abona amakuru y’imisanzu ye niba itageraho asubire inyuma ayibaze.”
Umwe mu bakoresheje uru rubuga, Prof. Silas Lwakabamba yavuze ko aho abitangiriye abasha gukurikirana ibya pansiyo n’imisanzu ye bitandukanye n’uko byari bimeze mbere aho yibazaga ingano y’imisanzu amaze gutangirwa n’icyo yajya abona aramutse agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ati “Ubu nshobora gukurikirana ibya pansiyo yanjye. Icyiza kuri njye ni uko nshobora gufata icyemezo cy’igihe nzagira mu kiruhuko cy’izabukuru kandi nzi amafaranga nzajya mbona. Nshobora kuvugana na RSSB binyuze kuri uru rubuga no kugaragaza ikibazo bakansubiza. Mu gihe cyashize twari mu mwijima, twari tumeze nk’abatabona mu buryo bwa burundu ariko ubu nzi ibizambaho.”
Abanyamuryango ngo bagiye gufasha RSSB kugaragaza ibibazo byabo, ibikurikirane mu gihe gukora igenzura mu gihugu hose byabaga bigoye.
Abafite telefone nto bazashyirirwaho uburyo buzajya bubafasha kubona ahari ikirarane na nimero bazajya bahita bahamagara kugira ngo RSSB ibafashe.
RSSB yizeza abanyamuryango ko amakuru yabo azajya aba ari ibanga mu gihe hari ugaragaje ikibazo ndetse ko uru rubuga rufite umutekano usesuye.