Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, RoseMary Mbabazi, yasabye urubyiruko kumenya gukora amahitamo meza, birinda ibitafitiye umumaro.
Bamwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo mu bijyanye n’ubukorikori, bavuga ko ibyo bakora bibafasha kwibeshaho bo n’imiryango yabo.
Nubwo bimeze bityo, urubyiruko rwitabiriye imurikabikorwa ribera mu Mujyi wa Kigali ruvuga ko imbogamizi bahura nayo ari uko bimwe mu bikoshesho bifashisha biva hanze y’igihugu bikaza bihenze.
Ni imurikabikorwa ryateguwe n’Umujyi wa Kigali ndetse n’izindi nzego zinyuranye muri gahunda yiswe Isangano ry’urubyiruko, hagamijwe gufasha urubyiruko kumenyekanisha ibyo bakora no kubona abaguzi.
Urubyiruko rwitabiriye iri murikabikorwa ruvuga ko atari ukumurika gusa ahubwo ibyo bamurika nabo bab babigizemo uruhare.
Kuba baratinyutse bakihangira imirimo, bavuga ko kuri ubu bibatunze bo n’abo mu miryango yabo.
Nubwo bimeze bityo bamwe mu rubyiruko rwihangiye imirimo bavuga ko hari imbogamizi bahura nazo basaba inzego bireba kugira icyo zakora.
Uretse abakora ibijyanye n’ubudozi, hari imitako inyuranye, ibijyanye n’ububaji,abakora imbabura n’abandi batanga serivisi zinyuranye, bahawe umwanya wo kugaragaza ibyo bakora.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’ibibereho myiza y’abaturage, Urujeni Martine avuga ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, rukaba ari narwo Rwanda rw’ejo, bityo Leta ikaba yariyemeje kurushyigikira mu bikorwa byarwo.
Minisitiri w’urubyiruko n’umuco, Rosemary Mbabazi avuga ko urubyiruko rukwiye kumenya gukora amahitamo meza.
Biteganijwe ko iri murikabikorwa ryatangiye tariki ya 18 z’uku kwezi rizasoza tariki ya 23.
Ibikorwa by’isangano ry’urubyiruko mu Mujyi wa Kigali bigomba kumara iminsi 25 byatangijwe tariki ya 6 z’ uku kwezi bifite insanganyamatsiko igira iti”Tujye ku rugerero,twubake u Rwanda twifuza’’.