Kigali: Kudahabwa Igishushanyo mbonera bihangayikishije abashaka kubaka

0Shares

Abaturage bafite ibibanza muri bimwe mu bice byagenewe imiturire mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko barimo kwaka ibyangombwa byo kubaka bakabwirwa ko hari ibikirimo gukosorwa, ntibamenyeshwe igihe bizarangirira.

Bamwe muri aba baturage bashyize ibikoresho by’ubwubatsi mu bibanza byabo, birimo amabuye n’amatafari, bari bazi ko bazoroherwa no kubona ibyangombwa byo kubaka kuko hari hasanzwe ari mu miturire.

Bavuga ko ubu batewe impungenge no kuba abashinzwe gutanga ibyo byangombwa mu Mujyi wa Kigali bababwira ko hari uduce twihariye muri iyi minsi tutemerewe guhabwa izi mpushya, kubera ibirimo kuvugururwamo.

Aba baturage banibaza impamvu hari zimwe mu nyubako zigenda zizamurwa iruhande rw’ibibanza byabo.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibikorwaremezo n’imiturire, Mpabwanamaguru Merard asobanura ko hari uduce twatoranijwe turimo kongerwamo ibikorwaremezo kugira ngo n’abandi bajye barebereho mu gihe bashaka guca site zo guturaho.

Igishushanyo mbonera cy’imiturire mu Mujyi wa Kigali kivugururwa buri myaka 5, ibi bikaba bikozwe iyo myaka itaragera.

Gusa ngo inzego z’ubuyobozi zishobora kuvugurura agace bitewe n’ibikorwaremezo bikenewemo nk’amashanyarazi, amazi, murandasi n’imihanda ndetse n’uburyo bw’imicungire y’amazi yakoreshejwe, ava ku bisenge by’inzu ndetse n’imyanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *