Abaturage bo mu Kagali ka Mberamvura mu Murenge wa Jabana mu Mujyi wa Kigali, basabiye Umuturage wafungishijwe na Mutwarasibo kurekurwa.
Uyu usabirwa kurenganurwa, ni Benimana Alex uzwi nka Pasiteri, bivugwa ko yasambanyije abana babiri b’Abakobwa mu baturanyi, bari mu kigero k’Imyaka 3 n’i 5, iki ari nacyo cyatumye afungwa.
Aya makuru yamenyekanye tariki ya 26 nyuma y’uko Inzego z’Umutekano zimuguye giyumo nyuma y’Iminsi 7 zaramubuze.
Ni mu gihe nyuma y’uko amenye ko ashakishwa yahise aburirwa irengero.
Benimana utuye mu Mudugudu watujwemo Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya, abamuzi batangarije Televiziyo BTN dukesha iyi nkuru ko, abo bana ashinjwa gusambanya yajyaga akunda kubagaburira maze basinzira akabaryamisha mu nzu ye.
N’ubwo ibi bimeze bitya, Abaturage baravuga ko ifungwa rya Benimana ryihishwe inyuma na Mutwarasibo wahereye kera ahigira kuzamufungisha, mu gihe nyamara nta kizwi bapfa.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN, mu marira menshi yavuze ko Benimana arengana, kuko azira Ubuntu bumuranga.
Ati:”Ntabwo ari aba bana yitaho gusa, kuko tumuzi no mu bikorwa byo gufasha Impfubyi, bidasiganye n’ibindi by’Ubugiraneza”.
Abandi bagize bati:”Ntabwo byumvikana uburyo umuntu azira gufasha Abana batagira kivurira, mu gihe nyamara uyu Mutwarasibo ari Se wabo ariko akaba yarabirengagije”.
Bunzemo bati:”Mutwarasibo yahoraga akangiza Muzehe Benimana kuzamufungisha, kuko ngo atamushakaga muri uyu Mudugudu”.
Undi w’Igitsinagore wakoreye Benimana mu gihe cy’Imyaka ibiri, yavuze ko atigeze amubonaho n’agatima ko kumurarikira, wenda ngo abe ariho yahera avuga ko ibi ashinjwa yabikora.
Ati:”Pasiteri Benimana namukoreye mfite abana bato kandi najyaga iwe mbafite, ariko nta numwe yigeze isambanya. Ntabwo numva ko ibi ashinjwa yabikora, uretse munyagire iri hanze aha”.
Aganira n’Itangazamakuru ku Murongo wa Telefone, Umuyamabanga Nshingwabikorwa w’Ummurenge wa Jabana, Shema Jonas, yahamije amakuru y’itabwa muri Yombi rya Benimana.
Ati:”Nibyo koko yafunzwe. Yari amaze Icyumweru ashakishwa n’Ubuyobozi”.
Yakomeje agira ati:”Benimana uzwi nka Pasiteri ntabwo ari Pasiteri nk’Umuhamagaro, ahubwo ni izina riri mu Byangombwa bye”.
“Gusa, Inzengo zibifite mu nshingano zirakora akazi kazo neza, nihasangwa nta bimenyetso akarekurwa. Mutwarasibo bivugwa ko baba bafitanye amakimbirane, ibibazo byabo bashaka inzindi nzira bikemurwamo bitari ugukimbirana”.
BTN yagerageje kuvugisha Mutwarasibo, Gashumba ushinjwa kwihisha inyuma y’ifungwa rya Pasiteri Benimana, aho kugira icyo abivugaho ayitera Ibitugu yirukankira mu Gipangu k’Inzu ye atagize icyo abivugaho.
Nyuma y’ibi, Abaturage basabiye Mutwarasibo Gashumba gukurikiranwa nawe agatabwa muri Yombi kuko batumva uburyo yatabarije Abana abereye Se wabo mu gihe Ababyeyi babo ntakirego batanze.
Amafoto