Kigali: Ingamba nshya zo gutwara Abagenzi mu Modoka rusange hari icyo zatanze?

0Shares

Abatega imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange muri Kigali bavuga ko hari impinduka zigaragara mu gutwara abantu, ibi ngo biraterwa n’uko batagitinda mu nzira bitewe n’ingamba Leta yafashe zigamije gushyira ku murongo uburyo bwo gutwara abantu.

Ku isaha saa mbiri za mu gitondo, Uwera Denyse umucuruzi w’imbuto yari muri Gare ya Kabuga mu Karere ka Gasabo ashaka kujya Kimironko n’ubundi mu Karere ka Gasabo aho akorera.

Uwera avuga ko ubu hari impinduka zigaragara mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Urugendo rwo kuva Kabuga yerekeza Kimironko, Uwera yarukoze mu minota igera kuri 20.

Muri za gare ubu haba hari abakorerabushake n’izindi nzego baba bakurikirana uko abaturage bagenda.

Umuyobozi wa Jali Transport Twahirwa Innocent avuga ko izi ngamba zirimo gutanga umusaruro.

Kuri uyu wa Gatanu, Ikigo cya Jali Transport cyamuritse imodoka 20 zigiye kujya zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, izi ziyongereye ku zindi 208 zari zisanzwe zihari.

Umuyobozi wa Jali Transport Twahirwa Innocent avuga ko

Uku kwiyongera kw’imodoka kuzagabanya umwanya abaturage bamaraga ku mirongo.

Abaturage bagaragaza ko impinduka mu gutwara abantu n’izikomeza benshi mu bafite imodoka zabo bazaziparika bakagana izi modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Mpabwanamaguru Merard, asaba abatuye Umujyi wa Kigali gukoresha imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ndetse no gukoresha indi mihanda itandukanye mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka.

Hari izindi modoka 300 Leta yatumije hanze zitegerejwe, ukwiyongera kw’imodoka bikaba bigendana no kwagura ibikorwaremezo cy’imihanda. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *