Kigali: Bite by’abaturage bakomeje kwimurwa mu Manegeka?

Mu gihe ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga bikomeje hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, abaturage bumva akamaro k’iki gikorwa, ariko bagasaba ko bakwiye gufashwa.

Muri bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali, hari aho usanga hubatse inzu bigaragara ko zishobora kwibasirwa n’ibiza mu gihe nta gikozwe. Izo ni nk’izubatse mu manegeka, iziri hafi ya za ruhurura, n’izindi.

Bamwe mu baturage bari kwimurwa bemera ko ari ukurengera ubuzima bwabo, ariko bagasaba ko amafaranga bemerewe yo kubafasha kwimuka bayahabwa.

Gusa bagaragaza impungenge ko hamwe mu ho barimo kwimuka, hari abantu bari kuza kuhagura bashaka kuhubaka.

Gusa Umujyi wa Kigali uvuga ko nubwo abaturage bimurwa, bidakuraho ko ubutaka bimuwemo bukomeza ari ubwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *