Kigali: Bakiriye bate igikorwa cya Platini wazirikanye Umuryango wasizwe na Jay Polly

0Shares

Tariki ya 30 Werurwe 2024, Nemeye Platini uzwi ku mazina y’Ubuhanzi ya Platini-P cyangwa se Baba, yakoze Igitaramo k’imbaturamugabo yise “Baba Concert”.

Platini yateguye iki Gitaramo mu rwego rwo kwishimira Imyaka isaga 10 amaze akora Muzika.

Muri iki Gitaramo cyari kitabiriwe n’ibindi byamamare birimo Umugande Eddy Kenzo, Itsinda rya Urban Boys, Riderman, Butera Knowless n’abandi, Platini-P na bagenzi be bakusanyirije Umuryango wasizwe n’Umuhanzi Jay Polly, Miliyoni 16 z’Amafaranga y’u Rwanda, mu rwego rwo kubatera ingabo mu bitugu, nyuma y’uko uyu wari Inkingi y’Umuryango yitabye Imana mu 2021.

Abari bitabiriye iki Gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, bashimishijwe n’iki gikorwa cy’Ubumuntu cyakozwe na Platini-P, by’umwihariko ku giti cye yahaye uyu Muryango Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Mbere y’uko akora iki gikorwa, Platini-P yari yatangarije Itangazamakuru ko byanze bikunze mu Gitaramo cye, azazirikana Uruhare rw’Umuhanzi Tuyishime Joshua wari uzwi nka Jay Polly ku iterambere rya Muzika Nyarwanda, ndetse akazaboneraho no gutera ingabo mu bitugu Umuryango yasize.

Uretse Miliyoni yatanzwe na Platini-P, abandi bitanze barimo Umuryango wa Butera Knowless n’Umugabo we Ishimwe Clement.

Ishimwe Clement, yemereye abakobwa ba Jay Polly amafaranga angana na Miliyoni 2 Frw, mu gihe Umukinnyi wa Filime uzwi nka Bamenya, yemereye uyu Muryango Miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Uretse Amafaranga, bamwe mu bari bitabiriye iki Gitaramo, bemereye kuzarihira Amashuri aba bana Jay Polly yasize.

Eddy Kenzo washimishijwe no kuba muri iki gitaramo, yaririmbye mu njyana y’ibyino za kinyarwanda mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko yishimiye gutaramana nabo, aho yanavuze ko ashimishwa no kuba afite umubyeyi ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda.

Ati:“Nishimira kuba mfite Umubyeyi w’Umunyarwanda. Ntabwo mubizi, ariko Umubyeyi w’Umunyarwandakazi yahawe umugisha ni Imana”.

Uku kwisanisha n’Abanyarwanda mu Mbyino, Eddy Kenzo yahagurukije Amarangamutima y’abitabiriye iki Gitaramo.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *