Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2024, wari umunsi wa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahataniye kuyobora u Rwanda muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere (2024-2029).
Ku ruhande rwa Kagame Paul, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi usanzwe ari Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuva mu 2000, uyu munsi yawusoreje mu Karere ka Kicukiro kuri Site ya Gahanga aho yasanganiwe n’abaturage barenga Ibihumbi 400.
Ni umunsi wa 15, ukaba uwa nyuma, wo kwiyamamaza k’Umukandida wa FPR Inkotanyi kuva ku wa 22 Kamena.
Utundi turere yiyamamarijemo ni Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi, Gakenke na Gasabo.
Abatuye Akarere ka Kicukiro bazindutse cyane mu masaha y’ijoro rishyira kuri uyu wa 13 Nyakanga bajya kuri iyi Site. Abayisilamu bo muri Kicukiro babanje gusenga ubwo bari bageze kuri site ya Gahanga.
Icyimpaye Rosette, umwe mu bagore bari mu bitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, yaje yambaye ikanzu y’ubukwe ndetse afite ifoto igaragaza gahunda y’amatora yo ku wa 15 Nyakanga, yanditseho amagambo agira ati “Rubavu turagukundaga.”
Mu rwego rwa Siporo, Abakunzi n’abayobozi ba Rayon Sports nabo ntabwo bari batanzwe, aho bari bitwaje icyapa kinini cyanditsweho amagambo agira ati:”Ni wowe” n’ikindi cyanditseho “Tora Kagame Paul”.
Uretse muri Ruhago, Itsinda rigizwe n’abantu 21 bakina Karate basanzwe ari abanyamuryango ba FPR INKOTANYI, ryaserutse mu mwabaro uzwi nka ‘kimono’.
Bari bayobowe na Maître Sinzi Tharcisse bahagarariye amakipe (Clubs) atandukanye akina Karate hirya no hino mu gihugu, batangaje ko bazanywe no guhamya ibyo Kagame yagejeje ku Rwanda.
Nyuma y’uko Kagame ageze kuri yi Site, Dr. Doris Uwicyeza Picard na Vugayabagabo Jackson, bamwe mu bayoboye uku kwiyamamaza, batangiye bamushimira kuba yahisemo gusoreza ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri aka Karere.
Uwicyeza yavuze ku buhamya bw’uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, we n’umuryango we bahungiye muri Stade Amahoro, ubuzima bumeze nabi ariko bakarokorwa na FPR INKOTANYI.
Ati:“Ubu mumbona aha, nari umwe muri twa twana tw’impunzi twari muri Stade Amahoro twishe n’inzara, mudukura hariya hantu habi. Twarakuze, twarabyaye abana badafite ubwoba bw’amasasu cyangwa intambara.”
Jackson Vugayabagabo yasabye ko hazabaho gusubira ku masite yose Paul Kagame yiyamamajemo abantu bakinegura, kuko byari umunezero.
Yahamije ko abantu bose babaye inshuti. Yagarutse ku ntero zaranze ibikorwa byo kwamamaza umukandida akaba na Chairman wa FPR INKOTANYI zirimo iyumvikanye mu Karere ka Rusizi ivuga ‘Paul Kagame Enyanya Enyanya’ bivuze ngo Paul Kagame ahore ku isonga.
Hari iy’i Rubavu ivuga ngo ‘Turagukundaga’ na Kayonza bavuze ko ibintu byose babikora nk’umurabyo ngo “pyaaaa”.
Bakurikiwe n’Umuyobozi w’Ishyaka PSD, Dr Vincent Biruta wavuze ko mu byumweru bitatu bishize imitwe ya Politiki umunani itangiye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, basanze Abanyarwanda baramaze guhitamo. Iyo Mitwe ya Politike igizwe na; PSD, PL, PSR, UDPR, PDI, PDC, PPC na PSP.
Biruta yavuze ko aho banyuze hose, abanyarwanda bagaragaje ko nta wundi bifuza atari Paul Kagame.
Ati:“Twasanze Abanyarwanda barabirangije aho twagiye hose. Baratubwiraga bati ‘turashima ibyo tumaze kugeraho bishingiye ku miyoborere myiza tukaba dufite amajyambere, kandi twizeye ko tuzagera ku bindi byiza mu myaka itanu iri imbere’.
Iyi mitwe yose iremeza ko itibeshye mu guhitamo gushyigikira umukandida wa FPR INKOTANYI. Kumushyigikira ni ukubaka bwa bufatanye twiyemeje kugenderaho mu kubaka igihugu cyacu.”
Dr Biruta yasabye Abanyarwanda by’umwihariko muri Kicukiro, kuzabigaragaza kuwa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.
Ati “Ku wa mbere tuzatora ariko tuzanatsinda. Tuzatsinda ndetse cyane. Ubwo mu masaha y’umugoroba ku wa Mbere, tuzaba twatangiye ibirori twizihiza intsinzi mu gihugu cyose.”
Yavuze ko abanyamahanga bazababazwa n’ibizava mu matora, bakwiriye kubyihanganira kuko amahitamo areba Abanyarwanda.
Dr Utumatwishima Abdallah na Butera Sandrine Isheja bamukuriye mu Ngata, bavuze ibigwi Paul Kagame, batangira bagaruka ku ncamake y’urugendo rw’ibyumweru bitatu ibikorwa byo kwamamaza bimaze.
Dr Utumatwishima yashimiye Kagame uburyo yoroje Abanyarwanda bose ngo abana babone amata, bakure neza.
Yasubiye mu mateka, agaragaza uburyo kera ubuyobozi aho gushakira buri Munyarwanda imibereho myiza by’umwihariko abana ngo bahabwe amata, bahabwaga imbeba z’inzungu ngo zibondore yamara bo imiryango yabo ibayeho neza.
Yunzemo ko akurikije urukundo Abanyarwanda bagaragarije Chairman Paul Kagame, byagaragaye ko ari we ‘Utumatwishima’.
Yibukije ko mu magambo yose yagejeje ku baturage yasozaga avuga ngo ‘Musigarane amahoro y’Imana’.
Yavuze ko Imana yarinze umukandida kugeza ibyumweru bitatu nta n’igicurane arwaye, ahamya ko Imana yamurinze.
Yavuze kandi mu mvugo itebya ko ibi bikorwa byo kwamamaza bisize ibyishimo mu Banyarwanda ku buryo hari n’abakundana bandikirana umwe yavuga ngo gira akajambo umbwira akavuga ati “FPR Oyee”.
Isheja Sandrine we yavuze ko mu gihe cyose iyo abyutse ahora yibaza nk’intare y’ingore umuhigo aza gutahana nk’uko ubwo yari i Nyamirambo yasabye urubyiruko kuba nk’intare y’ingore.
Yaboneyeho kugaragaza ko u Rwandwa rwagize abategetsi babi babujije abantu bamwe muri Gishwati Korora inka bituma bakura batanywa amata.
Ati:“Chairman [Paul Kagame] wenyine ni we watanze itegeko ry’uko buri munyarwanda agomba gutunga inka, akanywa amata.”
Yavuze ko ubwo butegetsi bwaciye inka mu Rwanda, batangiye kurwara indwara zikomoka ku mirire mibi, batakira Ababiligi na bo babaha imbeba z’umweru, Abanyarwanda bazita ‘Sumbirigi’.
Ubwo butegetsi bwashakiye abaturage bagomba kunywa isupu y’imbeba aho kunywa amata. Dr Utumatwishima yavuze ko Paul Kagame ari we muyobozi w’u Rwanda uhora yifuza ko ibyiza byose bigera ku baturage ayoboye.
Isheja yavuze ko abantu bavuga ko uyu munsi mu Rwanda nta cyagezweho, bashaka kugaragaza ko bagiriye impuhwe u Rwanda iki atari cyo gihe kuko igihe Abanyarwanda bari mu bibazo birimo ubuhunzi n’inzara ntawabagiriye impuhwe. Dr Utumatwishima ati “Urusha nyina w’umwana imbabazi aba ashaka kumurya.”
Amafoto: (IGIHE & Inkotanyi)