Indorerezi 55 ziturutse mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, zasabwe kurangwa no kutabogama, bagatanga amakuru y’ukuri mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Rwanda ateganyijwe kuva tariki 15 z’uku kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka.
Zabisabwe mbere yo kwerekeza ku masite ari hirya no hino mu gihugu aho zizakurikiranira aya matora.
Mu byo izi ndorerezi zizibandaho muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, harimo gusuzuma urwego rw’imitegurire yayo, kureba niba hubahirizwa amahame n’imikorere y’amategeko mpuzamahaga, akarere nay’imbere mu gihugu, n’ibindi.
David Maraga wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya, akaba ayoboye iri tsinda, yatangiye ashima u Rwanda na Komisiyo ishinzwe amatora ku bw’umutekano uri mu gihugu cyane cyane muri ibi bihe.
Maraga kandi yibukije izi ndorerezi ko zikwiye kurangwa no kutabongama kugira ngo bazakore raporo y’ukuri ishingiye kubyo babonye muri aya matora.
Yagize ati “Inshingano zacu ni ukutabongama, twese turashaka gutanga raporo inshingiye ku kumenya niba inzira y’amatora yubahiriza amategeko y’igihugu. Mbere na Mbere ni uguhamya ko ibintu bigenda neza bishingiye ku kwerekana ko byubahirijwe cyangwa bitubahirijwe, mwese mwumva neza ko iyo umunsi urangiye dukora raporo.”
“Leta yatwakiriye ndetse no ku bindi bihugu binyamuryango byifuza kubona ibyifuzo byanyu ku bikorwa biri imbere, atari muri iki gihugu gusa ahubwo no ku bindi bihugu. Niba hari ikintu mubona ibihugu binyamuryango byahindura ni ingenzi, mu gihe muri aho mukorera mutwoherereze raporo y’ukuri ishingiye ku byo mwahabonye kugira ngo tubashe kubihuza.”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba EAC, Veronica Nduva, agaragaza ko aya matora afite icyo avuze kuri uyu muryango ndetse ko ari n’inshingano kuba hafi umuturanyi mu bihe nk’ibi.
“Ni Ngombwa kuri twe kuko buri gihugu kinyamuryango ntabwo gikwiye kumva ko kiri cyonyine, igihe kiri mu bikorwa by’amatora y’abayobozi bacyo, iyo ufite abaturanyi baba bagomba kukwereka ko bahari kugira ngo bagushimishe kandi bakubwire ngo turahari kandi twishimiye ko ukora ibi kuko ari igice cy’ibikorwa byo kwishyira hamwe.”
Izi ndorerezi uko ari 55 zigize amatsinda 14 zahise zoherezwa kuri site aho zizakurikiranira amatora hirya no hino mu gihugu. (RBA)