Ambasade ya Amerika muri Lesotho yamaganywe bikomeye na Miss Kelia Ruzindana, umwe mu Banyarwanda babonye Inyandiko yasohoye igaragaza ihakana n’Ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.
Miss Heritage Rwanda 2022 Kelia Ruzindana, ku urukuta rwe rwa Twitter, yamaganiye kure inyandiko yasohowe na Ambasade ya Amerika muri Lesotho, avuga ko bitari bikwiye ko hakabaye hari Umuntu ugihakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni nyuma y’aho Ambassade ya Amerika muri Lesotho ishyize hanze inyandiko y’ubutumwa buhishura ipfobywa n’ihakanwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda inasingiza Paul Rusesabagina ko ari intwari kuba yararokoye abantu bagera ku 1268 muri Hotel Des Mille Collines.
Miss Kelia yagize ati:“Ni agasuzuguro gakabije, mbere na mbere mu menyeko ari Jenoside yakorewe Abatutsi atari Jenoside yakorewe Abanyarwanda, ikindi kandi umuntu ashaka gufatwa nk’Intwari ntibimugira Intwari”.
Ubu butumwa bwashyizwe hanze na Ambassade ya Amerika muri Lesotho, bukaba bwari mu Rurimi rw’Icyongereza ugenekereje mu Kinyarwanda bukaba bwagiraga Buti:”Mwifatanyije na Ambassade n’Amerika mu kwerekana Filime ‘Hotel Rwanda ‘ ku wa Gatanu tariki ya 14/04/2023.
Iyi Filime ivuga inkuru y’Ubutwari bwa Paul Rusesabagina warokoye Impunzi zisaga 1200 muri Jenoside yakorewe Abanyarwanda, reka duteze amahoro Imbere twamagane urwango”.
Hotel Rwanda yakinnye kuri Paul Rusesabagina nk’uwarokoye abantu 1268 muri Hotel Des Mille Collines, ubu butwari bwamwitiriwe buhabanye n’ukuri bwatumye amahanga n’abantu banyuranye bamukunda batangira kumuhundagazaho ibihembo kugera ku rwego yahawe igihembo cya “Presidential Medal Award of Freedom” akaba yarahawe iki gihembo na Perezida George Washington Bush wa Amerika mu Ugushyingo 2005.
Miss Ruzindana Kandi yerekanye ko bitagakwiye ko hakabaye hakiri abantu cyangwa Ibihugu bigitinyuka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Asoza ubu butumwa bwe, asaba Abanyarwanda n’abandi bakunda u Rwanda kwamaganira kure iyi nyandiko yuje ipfobywa n’ihakanwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.