Kayumba Sother yasezeye ku Mupira w’Amaguru nk’uwabigize Umwuga

Myugariro Kayumba Sother yasezeye gukina ruhago nk’Umunyamwuga nk’uwabigize Umwuga, ku Myaka 31 gusa y’amavuko.

Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’Umunyarwanda, yatangaje ko yasezeye guconga ruhago, kuri uyu wa 04 Nzeri 2024, nyuma y’uko amasezerano yari afitanye na Mukura VS&L yashyizweho akadomo ubwo Umwaka ushize w’imikino warangiraga, akaba nta yindi kipe yari yigeze imurambagiza.

Kayumba wazamukiye mu Ishuri ry’Umupira rya SEC, yatangiye gukina ruhago nk’Umukinnyi w’Umunyamwuga, mu Mwaka w’i 2011/12, atangirira mu Ikipe ya Etincelles FC.

Uretse Etincelles, yakiniye andi makipe atandukanye arimo; Rayon Sports FC, AS Kigali, Sofapaka na AFC Leopards zo mu gihugu cya Kenya, ndetse na Mukura VS&L yari amazemo Imyaka 3.

Nk’umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu, Kayumba Sother yatangiye urugendo rwe tariki ya 15 Nyakanga 2017 mu mukino u Rwanda rwaguyemo miswi y’igitego 1-1 na Tanzaniya.

Uyu mukino wakiniwe i Mwanza, wari uwo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika cya CHAN cyo mu 2028.

Mu ikipe y’Igihugu, yahakinnye imikino itatu (3) gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *