Rwanda vs Libya: Amavubi yatangiranye inota mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [Amavubi], yaranye iguye miswi n’Indwanyi zo kuri Mediterane, Ikipe y’Igihugu ya Libya, mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizakinwa muri Maroke mu Mpeshyi y’Umwaka utaha.

Uyu mukino w’umunsi wa mbere mu Itsinda rya 4, waraye uhurije amakipe yombi kuri Sitade yitiriwe tariki ya 11 Kamena, warangiye ikipe zombi zinganya igitego 1-1. 

Ikipe y’Igihugu ya Libya niyo yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 16 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na Subhi Al Dawi.

Ku ruhande rw’Amavubi, cyishyuwe na NShuti Innocent ku munota wa 47, n’ukuvuga nyuma y’iminota 2 gusa, amakipe yombi avuye mu kiruhuko cy’iminota 15.

Muri uyu mukino, umutoza w’Amavubi, Frank Spittler, yari yiyambaje abakinnyi 11 bagizwe na; Fiacre NTWARI, Fitina OMBORENGA, Ange MUTSINZI, Thierry MANZI, Claude NIYOMUGABO, Steve RUBANGUKA, Djihad BIZIMANA©️, Jojea KWIZERA, Kevin MUHIRE, Gilbert MUGISHA na Innocent NSHUTI.

Mu gihe ku ruhande rwa Libya, umutoza Milutin Micho Sredojević uzwi nka Mico, wanatoje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yari yakoze ku ntwaro zirimo; , Mourad Al Wuhayshi, Sobhi Al Mabrouk, Sanad Elkouri, Ali Yusuf, Majdi Erteiba, Noureddine Al Gleib, Faisal Al Badri©️, Osama Al Shreimy, Omar Al Khoja, Ahmed Krawaa na Fadel Salama.

Ku mpande zombi, umukino watangiranye ishyaka, ariko biba akarusho ku ikipe y’u Rwanda, yasahakaga gutsinda hakiri kare nk’ikipe yari yasohotse.

Gusa, ntabwo byaje kuyihira, kuko ku munota wa 16 gusa, inshundura zayo zari zimaze kunyeganyezwa.

Nko ku munota wa kane (4) umukino utangiye, Jojea Kwizera yahaye umupira mwiza Nshuti Innocent, aho kuwushyira mu rushundura, ntiyawubyaza umusaruro.

Nyuma y’aya mahirwe, Nourredine El Gleib wa Libya yokeje igitutu ubwugarizi bw’Amavubi ku munota wa gatandatu w’umukino nyuma yo gucenga Thierry Manzi, ariko Umunyezamu Fiacre Ntwari arahagoboka.

Ku munota wa 10, Umunyezamu Wuhayshi yarashye amaguru ya Nshuti Innocent wari ugiye kunyeganyeza inshundura za Libya.

Mugisha Gilbert, ku munota wa 12 yateje icyugazi mu buryo bukomeye izamu rya Libya, ariko aya mahirwa nta musaruro yatanze, kuko Umunyezamu Wuhayshi yahagobotse.

Mbere yo gutsindwa igitego ku munota wa 16, ku wa 15, Amavubi yakomezaga kwerekana gukomanga, muri Sitade yakira Ibihumbi 45.

Ku munota wa 40 w’umukino, Umutoza Spittler yakoze impinduka, Samuel Gueulette yinjira mu kibuga asimbuye Jojea Kwizera, nyuma yo kugaragaza umunaniro w’urugendo.

Nyuma y’uko amakipe yombi avuye kuruhuka, Abakinnyi b’u Rwanda, barimo Mugisha Gilbert, Niyomugabo Claude na Bizimana Djihad bakinanye neza, umupira uruhukira kuri Nshuti Innocent wawutsindishije agatuza, Amavubi aba yishyuye atyo.

Ku wa 65, Mugisha Bonheur yasimbuye Steve Rubanguka, mu rwego rwo kongera imbaraga mu bakinnyi bakina hagati mu kibuga bafasha ubwugarizi.

Ku munota wa 68, Amavubi yabonye amahirwe yo kuyobora umukino, ariko Nshuti Innocent wari watsinze igitego cya mbere, yananiwe kubyaza umusaruro umupira utagira uko usa yari ahawe na Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 80 w’umukino, Spittler yongeye gukora impinduka mu kibuga, akinjizamo Didier Mugisha wasimbuye Mugisha Gilbert, mu gihe Ruboneka Jean Bosco yasimbuye Nshuti Innocent.

Gusa, izi mpinduka nta musaruro zatanze w’igitego, kuko umukino warangiye impande zombi zikomeje kugwa miswi.

Nyuma y’uyu mukino, Amavubi azakurikizaho kwakira Kagoma zidasanzwe (Ikipe y’Igihugu ya Nijeriya), mu mukino utegerejwe ku wa kabiri w’Icyumweru gitaha tariki ya 10 Nzeri 2024, mu gihe Libya izesurana na Benin.

Amafoto

Midfielder Kevin Muhire controls the balll during the game

The New Times

The New Times

Team captain Djihadi Bizimana

The New Times

Amavubi forward Gilbert Mugisha wins the ball against Libya players during the game.

Nshuti celebrating his goal that enabled Amavubi to play a 1-1 draw

National team striker Innocent Nshuti celebrates the goal with teammates during a 1-1 draw against Libya in a 2025 Africa Cup of Nations (AFCON) qualifier in Tripoli in Libya. Courtesy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *