Kayonza: Nyuma yo kwiyicira Umugore n’Umwana “yimanitse”

0Shares

Igikuba cyacitse mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Ndego mu Kagali ka Kiyovu mu Mudugudu wa Humure, nyuma y’uko Umugabo witwa Selemani akekwaho guhitana Umugore we n’Umwana babyaranye w’Imyaka 3 nawe agahita yita mu Mugozi.

Aya makuru yagiye hanze nyuma y’uko hashize hafi Iminsi 7 abaturanyi b’uyu Muryango batawuca iryera.

Nyuma y’aya makenga, bagiye kureba icyabaye kuri uyu Muryango, basanganirwa n’Umunuko n’Amasazi.

Bishe Urugi rw’Inzu, bagezemo batungurwa no gusanga Umugore n’Umwana barishwe baciwe Imitwe mu gihe Umugabo yari amanitse.

Abaturanyi b’uyu Muryango, batangarije Itangazamakuru ko wari ubanye mu makimbirane y’igihe kirekire.

Bati:“Bahoraga mu makimbirane y’urutavanaho, gusa twahoraga tubunga. Ku wa Gatatu w’Icyumweru gishize nabwo bari bashyamiranye turabunga. Uyu Mugabo yahise agorobereza muri Santire, ataha anywa Amacupa 2 y’Inzoga izwi nk’Ibyuma, ariko atonganya inzira n’Umujinya mwinshi”.

Abatutanyi b’uyu Muryango batangaje ko ubwo uyu Mugabo yakoraga ibi, Umugore (Nyakwigendera) yanyuze muri iyi Santire afite Ikilo cy’Umuceri bivugwa ko yari agiye guteka.

Bati:“Umugore tumuheruka ubwo. Twaramubuze twibaza ko atari amahoro, tugeze mu Rugo dusanga atakiri mu Buzima”.

Uyu Muryango wa Selemani, wagiye gutura muri aka Gace uvuye mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Wari umaze Imyaka Itatu i Kayonza, ari nayo Myaka uyu Mwana wabo w’Umukobwa yari afite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *