Niba ukunda umuziki nyafurika ntakuntu waba utazi indirimbo nka “ Sambolera, Sina mali Sina deni, Wale watu” n’izindi zitandukanye z’umuhanzikazi Kadja Nin, izi ndirimbo zazamuye igikundiro cye mubantu benshi kuburyo hari abahanzi benshi bamufatiraho icyitegererezo nk’uko byagendekeye Jules Sentore umenyerewe mu njyana Gakondo Nyarwanda.
Mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu nibwo Jules Sentore yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga amashusho ye na Kadja aherekejwe n’amagambo ashimangira uburyo ari icyitegerezo kuri we, Ati:
“Twahuriye mu ndege y’u Rwanda nari ntashye maze ndamwegera mutura urukundo mubwira uko nakuze numva ibihangano bye maze nawe arankundira turaganira. Ni Umubyeyi wuje urukundo n’ubumuntu agatsinda akaba umuhanzi mwiza ufite uduhigo twinshi.”
Today i met a living legend @khadjanin it was an honor
To meet someone that i grow up listening to her MusicYatashye i Rwanda tumwakirane ituze n’ubuhoro,erega yabereye benshi urugero rwiza muri Muzika @albcontact ndagusuhuje 👊🏾 pic.twitter.com/DMhJB1ALQe
— Jules Sentore 🎶 (@julesentore) March 15, 2023
Hari amakuru avuga ko Khadja Nin yitabiriye Inama y’Inteko Rusange ya FIFA iri kubera mu Rwanda.
Khadja Nin wavutse ku wa 27 Kamena 1959, anazwi cyane mu ndirimbo ‘Wale watu’, aho mu bacuranze muri iyi ndirimbo harimo umunyarwanda Albert Rudatsimburwa uzwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda akaba n’umusesenguzi.
Si ubwa mbere Khadja aje mu Rwanda, kuko muri Nyakanga 2014 yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruherereye ku Gisozi.
Uyu mugore yize umuziki akiri muto, ndetse ni umuhererezi mu muryango w’abana umunani. Indirimbo ye ‘Sambolera’ yamamaye mu buryo bukomeye yayitiriye album yasohotse mu w’1996.
Ni umuririmbyi w’ijwi rinyura benshi. Ubwo yari afite imyaka irindwi gusa ni bwo yatangiye kuririmba muri korali mu Burundi, akuza impano ye gutyo.
Uyu mubyeyi w’imyaka 63 y’amavuko yavukiye I Burundi, gusa mu 1975 yagiye kuba mu cyahoze ari Zaire, maze arushinga mu 1978, nyuma y’imyaka ibiri ubwo ni ukuvuga mu 1980 yimukiye mu Bubiligi ari kumwe n’umwana we w’umuhungu w’imyaka ibiri Aho yahise asinya amasezerano n’inzugi ikurikirana abahanzi ya BMG ndetse ahita atangira gutunganya umuzingo we wa mbere yise “Ya Pili”