Buri uko umwaka uhise undi ugataha, abakunzi b’Injyana ya Reggae ku Isi hose by’umwihariko mu gihugu cya Jamaica bizihiza ivuka rya Robert Nesta Marley wavutse tariki ya 06 Gashyantare 1945, agatabaruka tariki ya 11 Gicurasi mu 1981.
Uyu rurangiranwa mu Njyana ya Raggae yavukiye mu Majyaruguru y’Ikirwa cya Jamaica, kuri Se w’Umuzungu (Norval Marley) wakomokaga mu Bwongereza na Nyina w’Umwirabura (Cedella Booker).
Cedella Booker, yabyaye Bob Marley afite imyaka 18 gusa y’amavuko.
Bitewe n’ukwenera kwe, Bob Marley wafatwaga nk’Impirimbanyi y’Amahoro n’Urukundo yakundaga Afurika. Ibihangano bye byarakunzwe cyane bimenyekana hose ku Isi.
Ubutumwa bukubiye mu ndirimbo ze, benshi babufata nk’Ubuhanuzi, aho kubufata nk’ubutumwa busanzwe.
Ubwo yabaga icyamamare cyane muri Jamaica, Abanyapolitike bari bahanganye bashatse kumukoresha mu nyungu zabo arabananira, kugera aho bashatse kumwica arahunga ajya kuba no gutura mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 1977, nibwo yasohoye Album yise ‘Exodus‘ ikaba ari Album yakunzwe mu Mateka y’Isi.
Uko ubuzima bwagiye bukomeza, yaje gusangwamo Cancer ya Melanoma.
Iyi ikaba yaramufashe ihereye mu Rwara rw’Ino, igenda ikura igera mu Bihaha no mu Bwonko.
Iyi ikaba yaraje no kumuhitana tariki nk’iyi mu mwaka w’i 1981 ku myaka 36 gusa.
Kuri iyi tariki ifatwa nk’Umunsi ukomeye wa Bob Marley, mbere yo gushiramo Umwuka, ijambo rya nyuma yasize abwiye Umuhungu we Ziggy Marley, yagize ati:”Amafaranga ntagura Ubuzima“.