Kampani itegura Ibikorwa bigamije guteza Imbere Siporo mu Rwanda “Iwacu Sports Management”, yateguye ibikorwa bitandukanye birimo n’Umukino wa Cricket, mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Gicurasi 2024.
Ibi bikorwa bizabera kuri Sitade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga mu Karere ka Kicukiro guhera saa 10:00 z’Igitondo kugeza sa 04:00 z’Umugoroba.
Uretse gukina umukino wa Cricket, uyu munsi hazakorwa n’ibikorwa bigamije guhuza urugwiro ku bazaba bitabiriye uyu Munsi, hagamijwe kwimakaza ubumwe n’ubusabane.
Muri ibi bikorwa, hazaba harimo indi mikino inyuranye igamije gusabana, ibi bikazakorwa ahagamijwe ko abazakina iyi mikino bazahora bibuka ibyiza byaranze uyu Munsi.
Hazaba hari kandi Abahanzi Nyarwanda batandukanye bazasusurutsa uyu Munsi, by’umwihariko n’abafite Impano mu kuriririmba bazahabwa umwanya.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, wizihizwa buri tariki ya 01 Gicurasi uko Umwaka utashye, ukaba wizihizwa hagamijwe kuzirikana akazi gakomeye gakorwa n’abakozi mu Iterambere ry’Ibihugu byabo n’iby’Isi muri rusange.
Ku Isi, uyu munsi wizihizwa n’Ibihugu bisaga 60 tariki ya 01 Gicurasi, gusa, ibindi bihugu birimo nka Canada na USA, biwizihiza ari ku wa Mbere w’Ukwezi kwa Cyenda.
Mu Rwanda, uyu Munsi wizihizwa Igihugu gitanga Ikiruhuko ku bakozi ba Leta, ndetse hari n’abikorera banyuzamo bagasaba abakozi gukora amasaha macye ugereranyije n’ayo bakoraga, mu rwego rwo kubafasha kwizihiza uyu Munsi.
Uyu munsi kandi wizihizwa ku rwego rw’Igihugu, aho Minisitiri w’Umurimo yitabira uyu munsi muri kamwe mu Turere tw’Igihugu.