Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko imvura y’igihembwe cy’umuhindo izatangira mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kandi ko hazagwa imvura nyinshi ugereranije n’ibindi bihe nk’ibi by’umuhindo.
Hashize igihe inzego zitandukanye ziri mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gufata ingamba zo gutunganya ahashobora kuba intandaro y’isuri no kwimura abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje ko imvura y’umuhindo mu gihe cy’amezi 3 ari imbere, izatangira kugwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa 9 kandi hakazaboneka imvura nyinshi ugereranyije n’ibindi bihe by’umuhindo.
Umuyobozi mukuru w’iki kigo Aimable Gahigi avuga ko imvura izagwa mu bihe bitandukanye bitewe n’uduce.
Iki kigo kigaragaza ko iyi mvura izacika mu mpera z’ukwezi kwa 12 mu gihugu hose. Gisaba inzego zitandukanye kwita kuri aya makuru y’iteganyagihe hagafatwa ingamba zihamye kuri buri rwego.
Inzego zishinzwe kurwanya no gukumira ibiza zisaba abaturage baturiye imihanda gusibura imiyoboro y’amazi ndetse n’abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bakahimuka.
Abaturiye imihanda yuzuyemo ivumbi na bo basabwe kuba maso kuko imivu y’amazi ishobora kumanura iyo mikungugu ikayishora mu ngo zabo na byo bikaba byabasenyera cyangwa bigateza inkangu.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yagaragaje mu mezi 3 y’itumba, ni ukuvuga kuva mu kwa Gatatu kugera mu kwa Gatanu uyu mwaka hapfuye abaturage 148, barimo 135 mu ijoro rimwe mu ntangiriro z’ukwa Gatanu.
Inzu zasenyutse muri ayo mezi 3 ni 3474, abasaga ibihumbi 20 bakuwe mu byabo n’ibiza. Abagera muri 400 basaniwe inzu bongera kuzituramo mu gihe inzu zikabakaba ibihumbi 3 zigomba kubakwa bundi bushya.