Itangwa ry’Ibihembo bya Grammy Awards: Eddy Kenzo arahabwa amahirwe yo gukora amateka 

0Shares

Abakunzi ba muzika ku isi ijoro ryo kuri iki cyumweru ntirisanzwe, ariko ku banya-Uganda ni umwihariko kuko ku nshuro ya mbere bafite umuhanzi uri mu bashobora kwegukana Grammy Award, igihembo gifatwa nk’ikiruta ibindi ku isi muri muzika.

Eddy Kenzo, biteganyijwe ko aba ari i Los Angeles mu birori by’akataraboneka by’uyu mwaka byo gutanga ibihembo 91 mu byiciro bitandukanye bya muzika, ibirori biba biyobowe n’icyamamare mu gusetsa, Trevor Noah.

Impfubyi akaba n’umwana wo ku mihanda ya Kampala, Eddy Kenzo yagorwaga no gusaba abaDJ n’abanyamakuru ngo bacurange indirimbo ze. Ubu ni urugero rwiza rwa kure hashoboka umuntu ashobora kuva.

Edrisah Musuuza – izina rye nyakuri – iri joro arahatanira Grammy Award ya ‘Best Global Music Performance’ kubera indirimbo ‘Gimme Love’ yakoranye n’umuhanzi wo muri Amerika Matt B.

Kujya ku rutonde rw’abahatana gusa kuri Kenzo ni intambwe itaraterwa n’undi munya-Uganda, yiyongereye ku rutonde rugufi rw’abahanzi bo mu karere nka Diamond (Tanzania) cyangwa Sauti Sol (Kenya) nabo bigeze kujya mu bahatanira Grammy.

Nyuma yo gutangazwa mu bahatana kubera muzika nziza bakoze mu 2022, Eddy Kenzo, w’imyaka 33, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: “Sinabona uko nsobanura uko merewe. Ni nkaho ndimo kurota.”

Yongeraho ati: “Uku gutoranywa gukwiye guha icyizere abadafite amahirwe. Ko n’umukene kurusha abandi cyangwa n’uciye bugufi kurusha bose yabigeaho…Niba nabigezeho, nabo babigeraho.”

Kenzo ni muntu ki?

Avuka kuri se w’umunya-Uganda na nyina w’umunyarwandakazi ufite abe bishwe muri Jenoside mu 1994, ubwana bwe bwahuye n’akaga ubwo yapfushaga ababyeyi be bombi kubera uburwayi.

Yari afite imyaka ine gusa.

Arengeje imyaka 10 yisanze aba kandi arara ku mihanda ya Kampala, kenshi akarara ntanicyo atamiye.

Yabwiye AFP ati: “Naragowe cyane nkiri umwana.” Gusa akarangwa no gukunda imikino na muzika bigatuma akomeza icyizere cyo gutera imbere.

Mu 2008 yari amaze kwegeranya udushilingi duhagije twatumye ava mu muhanda akanasohora indirimbo ye ya mbere “Yannimba” (“Yarampemukiye” mu Kiganda).

Yakomeje urugamba rwo kumenyakisha muzika ye mu bukene, no gusaba abaDJ n’abanyamakuru gucuranga indirimbo ze kuri radio no mu nzu z’utubyiniro.

Hashize imyaka ibiri abiharanira, yarekuye indirimbo ya zahabu kuri we yise “Stamina”, iyi ntibyari ngombwa kuyivunikira asaba ko bayicuranga ahubwo yakwiriye hose, mu birori, ku mihanda, mu tubari, mu tubyiniro, inarenga imipaka ya Uganda…inyenyeri ya muzika iba irabonetse.

Mu 2014 yongeye gutigisa abakunzi ba muzika mu karere, arekura injyana yise “Sitya Loss” (Sinzahomba) – aho agaruka ku burushyi bwe mu bwana n’imbaraga zo kwihangana no kunesha.

Ati: “Inzozi zanjye zari ugushimisha abantu, iyo umuntu abyina aba yishimye, aba yumva ameze neza, aseka, akunzwe, akibagirwa iby’isi byose bitera agahinda.

“Nashakaga kandi kuba urumuri rw’icyizere ku bari mu kababaro ko nubwo ubu bakomerewe, uw’ari wese yabigeraho mu buzima.”

Mu myaka yakurikiyeho yatwaye ibihembo byinshi kubera kuvanga muzika ya dancehall na Afrobeat harimo ibya Kids’ Choice Award mu 2018, BET Award mu 2015, n’ibindi byo muri Africa na Uganda.

Iruhande rw’abagore b’ibihangage

Grammy Awards ya 65 i Los Angeles kuri iki cyumweru, byitezwe ko Beyoncé ashobora kwegukana nyinshi kuko we ari guhatana mu byiciro icyenda byose, ari nabyo byinshi ku muhanzi umwe kuri iyi ncuro

Inyuma ye, hari umuhanzi Kendrick Lamar uri guhatana mu byiciro birindwi, n’abandi bahabwa amahirwe menshi nk’icyamamare mu ijwi n’indirimbo zikunzwe, Adele, hamwe na Brandi Carlile bari mu byiciro birindwi.

Beyoncé asanzwe n’ubundi ariwe mugore wegukanye Grammys nyinshi mu mateka, 28. Iri joro araba akeneye gutwara izindi enye(4) maze agaca umuhigo w’umuhanzi watwaye Grammys nyinshi washyizweho na Georg Solti wapfuye mu 1997.

Mu cyiciro cye Eddy Kenzo arahatana n’abandi bahanzi barimo Burna Boy wo muri Nigeria na Rocky Dawuni wo muri Ghana.

Niyegukana iki gihembo, Kenzo araba aciye umuhigo w’umuhanzi wa mbere wo muri Africa y’iburasirazuba utwaye Grammy.

Ibi birori biratangira saa mbili z’ijoro i Los Angeles, biraba ari saa cyenda z’urukerera ejo kuwa mbere i Ruringanizo ya Bururi mu Burundi n’i Rwamashyongoshyo ya Rwamagana mu Rwanda, na saa kumi z’urukerera i Bulambiro ya Kampala muri Uganda.

Eddy Kenzo ati: “Ningitwara, biraba ari icyubahiro ku bafana banjye no ku bantu bose ubuzima bwanjye bwakozeho.”

Ikiciro Eddy Kenzo arimo guhatanamo:

Best Global Music Performance

  • Udhero Na

Arooj Aftab & Anoushka Shankar

  • Gimme Love

Matt B & Eddy Kenzo

  • Last Last

Burna Boy

  • Neva Bow Down

Rocky Dawuni Featuring Blvk H3ro

  • Bayethe

Wouter Kellerman, Zakes Bantwini & Nomcebo Zikode

Beyoncé na Adele, abahanzi biganje mu bihembo mu marushanwa ya Grammy aheruka kandi n’ubu bahabwa amahirwe menshi

 

Eddy Kenzo yafashije kwamamara itsinda ryo guceza ry’abana ryitwa Ghetto Kids.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *