Inzego z’Umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zahize gukomeza guhashya Iterabwoba

0Shares

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yakiriye mu biro bye mugenzi we wa Mozambique, CGS Admiral Joaquim Mangrasse, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Admiral Mangrasse n’itsinda rimuherekeje bakiriwe ku Cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku Kimihurura, ku wa Mbere, tariki ya 22 Mutarama 2024.

Gen Mubarakh Muganga na CGS Mangrasse baganiriye ku gukomeza kunoza umubano ushingiye mu bya gisirikare hagati y’impande zombi.

Admiral Mangrasse yanasuye Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Nyuma yo kuganira, Mangrasse yavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye mu kurwanya iterabwoba.

Ati “Twaganiriye ku mikoranire ihuriweho n’imbaraga zashyizwe mu kurwanya iterabwoba no gukomeza urugendo rugana ku ntsinzi.’’

Yavuze ko ibiganiro byanarebye ku zindi ngingo zirimo gutanga amahugurwa, gukora imyitozo ihuriweho no gukomeza ‘guhashya iterabwoba muri Cabo Delgado.’

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Mozambique bifitanye imikoranire imaze gushinga imizi ndetse byahuje imbaraga mu kurwanya iterabwoba ryibasiye Intara ya Cabo Delgado.

Muri Kanama 2023, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, CGS Admiral Joaquim Mangrasse, yasuye ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu rugamba rwo guhangana n’imitwe y’iterabwoba mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Ni uruzinduko rwari rufite intego yo guha ikaze ingabo z’u Rwanda zerekeje muri Cabo Delgado gusimbura izari zimazeyo igihe n’ubuyobozi bushya ngo bagirane ibiganiro bigamije ubufatanye mu gutsintsura imitwe y’iterabwoba muri iki gihugu.

CGS Joaquim Mangrasse yashimye akazi kakozwe n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *