Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira avuga ko Igihugu kimwe kitashobora gukemura ibibazo by’umutekano hatabayeho ubufatanye bw’ibindi bihugu.
Ibi yabivuze ubwo i Kigali hatangiraga inama y’umutekano y’iminsi 3 ihuje inzego zitandukanye zaturutse ku mugabane w’Afrika.
Iyi nama ihuje inzego zitandukanye z’umutekano muri Afrika, abashakashatsi, inararibonye mu by’umutekano n’abahagarariye amashuri makuru ya Gisirikare mu bihugu bitandukanye by’Afrika.
Ni inama ya 10 yateguwe n’ishuri rikuru rya Gisirikare riri i Nyakinama, kugira ngo izi nzego zitandukanye ku mugabane w’Afrika zirebere hamwe ibibangamiye umutekano muri Afrika n’uburyo izi nzitizi zakurwaho.
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama na bo baba bitabiriye bavuga ko aha bahavana ubumenyi buzabafasha mu masomo yabo n’igihe bari mu kazi.
Umuyobozi Mukuru wungirije w’ishuri rikuru rya Gisirikare Col Jean Chrysostome Ngendahimana avuga ko kuba iri shuri ritanga amasomo yo ku rwego mpuzamahanga mu by’umutekano gutegura iyi nama bikaba bifite umumaro ukomeye.
Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Albert Murasira avuga ko igihugu kimwe kitashobora gukemura ibibazo by’umutekano hatabayeho ubufatanye bw’ibindi bihugu.
Mu gihe cy’iminsi 3 mu Rwanda, Iyi nama izatangirwamo ibiganiro 6 birimo ikizagaruka ku miyoborere myiza no kubaka ubushobozi, uko abantu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi(Migration) bitewe n’ibibazo bitandukanye n’icyakemura ibyo bibazo, ikiganiro ku mahanga akomeje kwivanga mu bibazo byo muri Afrika(External Interfearence), uburyo bwo kugora umutekano mpuzamahanga, ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afrika.