Inteko rusange ya Komite Olempike yemeje ‘Umulinga Alice’ nk’umusimbura wa Uwayo Theogene weguye ku mwanya wa Perezida

0Shares

Umwe mu mwanzuro wari utegerejwe n’abitabiriye Inteko rusange ya Komite Olempike y’u Rwanda yateraniye kuri Hoteli Lemigo ku Kimihurura kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, ni ukwemezwa kwa Madamu Umulinga Alice, wari usanzwe ari Visi Perezida wa mbere, kuba umusimbura wa Bwana Uwayo Theogene weguye ku mwanya wa Perezida mu Gushyingo k’Umwaka ushize ku mpamvu z’ubuzima..

Uyu mwanzuro, uha ububasha Madamu Umulinga kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda kugeza mu Mwaka utaha w’i 2024. Azayobora Umwaka umwe wari usigaye kuri Manda batorewe mu 2020, aho azasozanya n’imikino Olempike y’Impeshyi izabera i Paris mu Bufaransa

Ubwo yafunguraga iyi nama y’Inteko rusange ku mugaragaro, Madamu Umulinga Alice yagize ati:

”Umwaka ushize w’i 2022 waranze n’umusaruro mwiza kuri twe ndetse n’inama zigamije iterambere rya Siporo zitandukanye z’abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda”.

“Bimwe mu bikorwa byakozwe harimo kwizihiza Umunsi Olempike, ndetse n’uwa Commonwealth”.

“Umwe mu musaruro uhambaye twagezeho, ni ukwegukana Umwanya wa 4 mu mikino ya Commonwealth, umwanya wegukanywe n’ikipe y’Igihugu ya Beach Volleyball yari igizwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste batozwa na Mudahinyuka Christophe, ndetse n’umusaruro w’umwanya wa Gatanu wabonywe na Nimubona Yves wasiganwaga muri Metero 5000 mu bagabo”.

Madamu Umulinga yanaboneyeho gushimira Minisiteri ya Siporo yafatanyije na bo mu bikorwa binyuranye bwakozwe mu Mwaka ushize”.

Muri iyi nama y’Inteko rusange ngaruka mwaka, yari ihurije hamwe Amashyirahamwe ya Siporo 34 y’abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda, yaganiriye ku bikorwa byaranze umwaka ushize muri rusange, bamurikirwa raporo y’umutungo n’uko wakoreshejwe ndetse n’uko imikino yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yagenze. Ibi byose bikaba byemejwe n’abanyamuryango.

Iyi nama y’Inteko rusange kandi yanemeje abanyamuryango bashya Batatu barimo ‘Ishyirahamwe ry’umukino wa Golf, irya Badiminton ndetse n’ishyirahamwe rihuza abakinnyi bakinnye Imikino Olempike bahagarariye u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Hanemejwe Bwana Kayiranga Albert ushinzwe Siporo muri Kaminuza y’u Rwanda, nk’umuyobozi wa Academy National Olempike

Hanashyizweho kandi komite nshya ishinzwe gutegura Imikino yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho iyi komite iba ifite manda y’Umwaka umwe igizwe na Alexis SHARANGABO OLY, Assia INGABIRE, Jean Baptiste MUREMA, Marc UWIRAGIYE na Assumpta MUKESHIMANA.

Twibutse ko nyuma yo kwakirwa kw’aya Mashyirahamwe atatu (3), abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda bageze kuri 37 bavuye kuri 34 bari basanzwe.

Ni mu gihe Komite Olempike y’u Rwanda imaze Imyaka 39 ishinzwe, kuko yashinzwe mu Mwaka 1984, bivuze ko ibura Umwaka umwe ikizihiza isabukuru y’Imyaka 40.

Amafoto

Bwana Kajangwe Joseph, Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda

 

Madamu Umulinga Alice, yatorewe kuyobora Umwaka umwe wari usigaye kuri Manda yari yobowe na Uwayo Theogene weguye ku mpamvu z’Uburwayi

 

Uhereye i bumoso, Madamu Rwemalika Felicite IOC member, Kajangwe Joseph, Umutoni Salama Visi Perezidante wa 2 wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umulinga Alice, Gakwaya Christin umucungamutungo, Butoyi Jean na Igirimbabazi Pamela Rugabira OLY, umujyanama

 

Bwana Muhama Alphonse, umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Badiminton yishimiye kuba yakiriwe nk’umunyamuryangi mushya wa Komite Olempike y’u Rwanda

 

Bwana Kayiranga Albert, yashinzwe kuyobora Academie National Olempic

 

Nyuma y’igihe babisaba, Bwana Sharangabo Alexis OLY, yishimiye ko abakinnyi ahagarariye bakiriwe nk’abanyamuryango ba Komite Olempike y’u Rwanda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *