Afurika y’Epfo ivuga ko yahamagaje abayihagarariye (Abadiplomate) bose i Tel Aviv, nyuma y’ibitero bikaze by’indege bya Israel kuri Gaza mu ijoro ryo ku cyumweru.
Ni bimwe mu bisasu bya mbere byinshi Israel yamishe kuri Gaza kuva intambara yatangira mu kwezi gushize.
Ibitaro bya Al-Shifa byo mu mujyi wa Gaza bivuga ko abantu hafi 200 biciwe muri icyo gitero.
Leta y’Afurika y’Epfo, imaze igihe kirekire ishyigikiye cyane Abanya-Palestine, ku wa mbere yamaganye Israel mu buryo bukomeye.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Afurika y’Epfo Naledi Pandor yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko Afurika y’Epfo irimo gukura abadiplomate bayo muri Israel, agira ati:
“Duhangayikishijwe bikomeye n’ubwicanyi bukomeje bukorerwa abana n’abasivile b’inzirakarengane ku butaka bwa Palestine kandi twemeza ko uburyo Israel irimo gusubiza bwahindutse ubw’igihano cya rusange.
“Twumvise ari ingenzi ko tugaragaza uguhangayika kw’Afurika y’Epfo mu gihe dukomeje gusaba uguhagarara mu buryo bwuzuye [kw’imirwano.”
Israel yakomeje gushimangira ko irimo kugerageza kugabanya umubare w’abasiviel bapfa n’abakomereka, ndetse ishinja Hamas, igenzura Gaza, gukoresha abatari abarwanyi nk’abantu bo kwikingaho.
Ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka, abarwanyi ba Hamas – Ubwongereza, Amerika n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba biyifata nk’umuryango w’iterabwoba – bishe abantu barenga 1,400 muri Israel. Banashimuse abantu barenga 230, barimo n’Umunyafurika y’Epfo umwe, kugeza ubu umwirondoro we nturamenyekana.
Israel yasubije isezeranya gusenya Hamas ndetse igaba ibitero byinshi by’indege kuri Gaza. Minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza ivuga ko abantu barenga 10,000 bamaze kwicwa muri Gaza kuva Israel yayigota.
Lior Haiat, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Israel, yasubije mu butumwa yatangaje ku rubuga X (rwahoze rwitwa Twitter), avuga ko icyemezo cy’Afurika y’Epfo cyo guhamagaza abadiplomate bayo ari “intsinzi ku muryango w’iterabwoba wa Hamas kandi ko kiwuhembye ku bwicanyi” bwo ku itariki ya 7 Ukwakira.
Haiat yatangaje ati: “Israel yiteze ko Afurika y’Epfo yamagana Hamas, mbi cyane kurusha [umutwe wa] Isis, no kubaha uburenganzira bwa Israel bwo kwirwanaho ku gitero cy’umuryango mubi cyane w’iterabwoba wanditse ku ibendera ryawo uhamagarira isenywa rya Leta ya Israel.”
Leta y’Afurika y’Epfo imaze igihe kirekire ishyigikiye Abanya-Palestine mu makimbirane na Israel. Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo (African National Congress, ANC) akenshi risanisha icyo Abanya-Palestine baharanira n’urugamba rwaryo rwo mu gihe cy’ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu buzwi nka apartheid.
Minisitiri Pandor yavuze ko uko guhamagaza abadiplomate ari “imigirire isanzwe”, yongeraho ko abo badiplomate bazaha guverinoma “amakuru yuzuye”. Nyuma y’ibi, Pandor yavuze ko leta y’Afurika y’Epfo izafata icyemezo niba ishobora gufasha cyangwa niba “umubano ukomeje mu by’ukuri ushobora kuramba”.
Guverinoma y’Afurika y’Epfo yanashinje ambasaderi wa Israel muri cyo gihugu Eliav Belotserkovsky kuvuga amagambo yo gusebya Abanyafurika y’Epfo, barimo n’abagize guverinoma, bari banenze guverinoma ya Israel.
Itangazo rya guverinoma y’Afurika y’Epfo rigira riti: “Amagambo yo gusebya abamagana amahano no gusebya abategetsi b’igihugu bituma umwanya w’ambasaderi Belotserkovsky urushaho kugorana ku kuba wagumaho.”
Afurika y’Epfo si cyo gihugu cya mbere gihamagaje abadiplomate bacyo ngo bave muri Israel mu kwamagana igikorwa cya gisirikare cya Israel muri Gaza. Tchad, Chili na Colombia, ni bimwe mu bindi bihugu na byo byamaze guhamagaza abadiplomate babyo. (BBC)