Intambara ya Isiraheli muri Gaza: Abanyepalesitine bifatiye mu gahanga ‘Justin Bieber’

0Shares

Justin Drew Bieber uzwi nka Justin Bieber ku mazina y’Ubuhanzi, yifatiwe mu gahanga n’abatari bacye nyuma yo kugaragaza uruhande ahagazeho mu Ntambara ishyamiranyije Ingabo za Isiraheli n’Umutwe wa Hamas uyobora Intara ya Gaza muri Palesitine.

Uyu muhanzi ukomoka muri Canada, yamaganiwe kure nyuma y’uko yifashishije amashusho agaragaza uko ibintu byifashe muri Gaza.

Aya mashusho, yayaherekesheje amagambo avuga ko yifatanyije na Isiraheli, nyamara akoresha amashusho yo mu Mujyi wa Gaza, ibi bikaba bitanyuze Abanyepalesitine.

Ni amashusho yakoresheje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, ubwo yungaga mu ry’ibindi byamamare byagaragaje uruhande bihagazeho muri ubu bushyamirane bwatangiye ku wa Gatandatu ushize tariki ya 07 Ukwakira 2023.

Nyuma yo kwamaganirwa kure, yahise asiba ubu butumwa yari yanditse, gusa yasubijeho ubusa nabwo ariko noneho yahinduye Ifoto.

Bamwe mu bamukurikirana bamufashe nk’uwakinnye ku mubyimba Palesitine, bamusubiza bati:“Byakumvikana gute ko umuntu yavuga ko ari gusengera Isiraheri, yarangiza agakoresha ifoto ya Palestine Umujyi wayo uri gushya kandi Isiraheri ariyo yahatwitse”.

Guhera tariki ya 07 Ukwakira 2023, Intambara yadutse hagati ya Isiraheri n’Umutwe wa Hamas.

Iyi ikaba yarakurikiye Igitero cy’uyu Mutwe cyagabwe ku Butaka bwa Isiraheli, aho kugeza kuri ubu kimaze guhitana abasaga 1300 muri Isiraheli, mu gihe Isiraheli imaze guhitana abasaga 2000 muri Gaza mu rwego rwo kwihorera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *