Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’abarwanyi wa Wagner arashinjwa ibyaha nyuma yo gutangaza byeruye ko ahanganye n’abasirikare bakuru b’u Burusiya.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, amugaragaza ahamagarira abantu kujya mu mutwe ayoboye bakarwanya Minisitiri w’ingabo Sergei Shoigu n’abandi bayobozi bakuru b’ingabo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iperereza mu gisirikare cy’u Burusiya, yashinje Prigozhin gushaka guhirika ubutegetsi, ariko ibitangazamakuru bigaragaza ko nta bimenyetso bifatika yatanze.
Prigozhin aheruka gushinja ingabo z’u Burusiya ziri mu ntambara muri Ukraine kugaba igitero ku barwanyi ba Wagner hagapfamo benshi.
Akanama gashinzwe kurwanya iterabwoba mu Burusiya kuri uyu wa Gatanu katangaje ko ibyo avuga ari ibihimbano, ahubwo ko ibikorwa byose binyuranya n’amategeko bigomba guhagarara.
Itangazo ryasohotse rigira riti “FSB yatangiye iperereza ku kirego cyo guhamagarira abantu kwinjira mu mutwe witwaje intwaro. Turasaba ko ibikorwa bidakurikije amategeko bihagarara mu buryo bwihuse.”
Umutwe wa Wagner wafashije u Burusiya kwigarurira umujyi wa Bakhmut waguyemo abarwanyi benshi barimo n’abari baravanywe muri gereza ngo barwane kugira ngo bazagororerwe imbabazi urugamba rurangiye.
Ibinyamakuru byo mu Burusiya byanditse ko Perezida Vladimir Putin yagejejweho raporo yerekeye Prigozhin avuga ko “ibyemezo byose bikenewe bigomba gufatwa.”
Ibyaha Prigozhin ashinjwa bimuhamye yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 12 na 20.