Inkuru y’Akababaro: Prof Mbanda wari umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora yitabye Imana, uyu mugabo yari muntu ki?

0Shares

Umugoroba w’itariki ya 13 Mutarama 2023 ntabwo uzibagirana mu Mitima y’umuryango wa Prof. Kalisa Mbanda n’uw’Abanyarwanda muri rusange, kuko aribwo bakiriyeho inkuru y’incamugongo y’itabaruka ry’uyu mugabo wari umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).

Prof. Kalisa Mbanda yitabye Imana aguye mu bitaro bya Gisirikare I Kanombe azize uburwayi yari amaranye igihe gito nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora Munyaneza Charles.

Prof Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Icyo gihe yasimbuye Prof Karangwa Chrysologue.

Prof Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK.

Yakoze mu bigo bitandukanye bikomeye birimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) nk’impuguke mu mishinga iteza imbere abaturage kuva mu 1990-1995.

Igihe cye kinini yakimaze mu burezi kuko yabaye Umuyobozi w’ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hagati ya 1995-1998, akora muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi nk’Impuguke mu igenamigambi ishinzwe Ubuhinzi, Iterambere ry’icyaro n’ibidukikije hagati ya 2000-2003, aba n’Umuyobozi w’Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE) mu 2003-2007.

Nyuma yaho, Prof Mbanda yakoze nk’impuguke akorana n’ibigo birimo MINALOC, RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) FARG, MINAGRI/RSSP n’ibindi.

Prof Mbanda kandi yigeze kuyobora Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, mu 2006.

Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology) yayivanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi, ari naho yakuye impamyabumenyi ya Kaminuza mu buhinzi nka ’Tropical Agriculture Engineer’.

Amakuru avuga ko manda ya Prof Mbanda muri Komisiyo y’amatora yari yararangiye ariko yajyaga mu kazi ndetse n’umusibo ejo yagiyeyo.

Gusa, uyu munsi ntabwo yagiyeyo ahubwo yabyutse ajya mu rwuri rwe avayo ajya kwa muganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe birangira yitabye Imana.

One thought on “Inkuru y’Akababaro: Prof Mbanda wari umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora yitabye Imana, uyu mugabo yari muntu ki?

  1. Imana imwakire mubayo rwose imirimo imana yari yaramutoreye arayisoje Imana iramwisubije. Naruhukire mumahoro. Mwarimu mwiza .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *