1

Inkuru y’Akababaro: Lokassa ya Mbongo wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nairobi Night’ yitabye Imana

Lokassa ya Mbongo, umucuranzi w’icyamamare wa Guitar ukomoka muri DR Congo yatabarutse aguye aho yari atuye muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ku myaka 77, nkuko mugenzi we Ngouma Lokito yabitangaje.

Kuri page ya Facebook ye, Ngouma Lokito umucuranzi w’umunyecongo nawe uba muri Amerika yagize ati: “Baobab rutura Lokassa ya Mbongo yatuvuyemo”.

Lokassa yapfuye kuwa kabiri nijoro mu bitaro bya Nashua muri leta ya New Hampshire aho yari atuye kuva mu 1996.

Mu kwezi gushize, umucuranzi wa Guitar mugenzi we Dally Kimoko yabwiye BBC ko Lokassa arwaye diabetes ndetse arimo gukiruka indwara y’udutsi two mu mutwe yamufashe mu 2020.