Inkuru ya Corporal Bampire umaze Imyaka 9 atwara Ibifaru muri RDF

Kuba Umusirikare n’akazi gasaba ubwitange cyane ko hari igihe biba ngombwa ko gakorerwa kure y’umuryango by’umwihariko ku barushinze.

Corporal Chantal Bampire ubarizwa mu Ngabo z’u Rwanda [RDF], amaze imyaka 9 atwara Imodoka z’Intambara.

Kuri we, yishimira ko Igihugu gitanga amahirwe angana ku bahungu n’abakobwa mu mirimo yose irimo no gucunga Umutekano mu Rwanda no mu mahanga.

Kuri ubu, Corporal Bampire ni umwe mu basirikare ba RDF bacunga umutekano muri Santarafurika.

Bibekesha Umutekano utangwa n’Ingabo z’u Rwanda mu Mujyi wa Bangui by’umwihariko mu masaha y’ijoro, imyidagaduro iba ari yose ndetse abantu ari urujya n’uruza, nk’uko Abanyamakuru b’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakakuru [RBA] dukesha iyi nkuru babivuga.

Akazi ka Bampire muri ubu butumwa bw’amahoro, ni ugutwara imodoka z’intambara [Ibifaru]. Yishimira akazi akora kandi ngo ntikamugora na busa.

Kimwe mu bimushimisha kurushaho ngo ni ukubona n’abasirikare b’abadamu bakomeje kugira uruhare mu gushakira ituze abaturage ba Santarafurika nk’uko mu Rwanda bimeze.

Yavuze ko uyu mwuga yawuhisemo awukunze ndetse awurutisha indi cyane ko mu Rwanda rwo hambere hari imirimo abagore n’abakobwa bahezwagamo.

Yagiriye inama abakobwa kurwanya iyo myumvire ahubwo bagakoresha neza amahirwe Igihugu cyabo kibaha.

Ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Santarafurika byubatse umubano ukomeye hagati yazo n’abatuye iki gihugu ndetse byarenze ubufatanyabikorwa bibyara ubucuti.

Usibye gucunga umutekano amanywa n’ijoro mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z’u Rwanda zanafunguye amayira ahuza uyu mujyi n’ibice bitandukanye bya Santarafurika ndetse n’imihanda minini ihuza iki gihugu n’ibindi bituranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *