Mu myaka y’i 1913, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, higeze kubaho uburyo bwo kohererezanya cyane ibyo kurya nk’amateke, aho yavaga muri iki gihugu ajya i burayi, aho yanyuzwaga mu Iposta ya Amerika gusa.
Aho gukoresha uburyo bubahenda bohereza ibyo kurya mu bice by’Umujyi bakoreshaga ibiro by’Iposta, aho boherezaga; Amagi, Formage, Inkoko n’Abana babo bakiri bato baboherezaga bava mu Mujyi umwe bajya mu wundi.
Ibi ni ukuri, kuko abana bajyanwaga nk’imizigo n’ababyeyi babo, atari uko bemera ubwo buryo ibiro by’Iposta byabikoragamo ahubwo aruko bitwara amafaranga make.
Mu by’ukuri ku babyeyi bamwe kugenda na bisi cyangwa Gari ya Moshi, byari bihenze cyane kubera amafaranga babaga basabwa, kubera iyo mpamvu biyunguye igitekerezo ubwo hari hamaze gutangazwa ubu buryo bushya bw’Iposta, mukohereza imizigo bagashyira mo n’abana.
Iperereza ryakozwe na Joe Silvia, umuryango wa Baegle wo mu ntara ya Ohio muri Amerika, wohereje umwana wabo ukiri muto Kwa mukuru we muri ubu buryo bw’Iposta.
Vernor O’Little, umukozi wakoraga kuri ibi biro by’Iposta yashyikije uwo mwana aho yagombaga kumugeza, aho uyu muryango wa Baegle wagabanyirijwe agera kuri 15 wasabwaga kwishyura, ariko uriha n’ubwishingizi (Assurance) bwa 50$ .
Ibi kandi bikaba byaranditsweho mu Kinyamakuru ‘New York Times‘.
Inkuru yasobanuye neza ko umukozi w’Iposta aho yari ategerereje uwo mwana yari yasobanuriwe neza, yari yiteguye koherezwa nk’uko ibaruwa yoherezwa.
Uwo mukozi w’iyo Posta, yatwaye uwo mwana w’umuhungu neza aho yagombaga kumugeza nkuko byari byanditswe kuri iyo baruwa Kwa mukuru we Louise Beagle.
Iyi nkuru imaze kwandikwa umukuru w’iposta ya Amerika, Frank Hichcock nawe yakiriye ubutumwa bw’undi muntu washakaga kurera umwana utari uwe (Adoption).
Ubwo butumwa bwaragiraga buti:“Nifuzaga ko mwamfasha gusobanukirwa amategeko agenga umuzigo kugira ngo urimo umwana akurikizwe, hanyuma wemererwe kujyanwa kuko abatwara imizigo mu buryo bwihuse bayitwara nabi”.
Nyuma y’uko ubu butumwa bugeze hanze buturtse kuri Pennsylvania, byatumye ibiro bikuru by’Iposta muri Amerika bitegekwa gusohora itangazo rivuga ‘abana‘, mubyo ibiro bikuru by’Iposta byemera, ntiharimo ibyo mu muryango w’inzuki n’utundi dukoko duto duto ariko bari mu ibinyabuzima bishobora koherezwa ku Iposta.
Byagaragaye ko kohereza abana ku Iposta nk’uko hoherezwa umuzigo atari ibintu byemewe n’amategeko, n’ubwo muri ibyo bihe byagiye bikunda kubaho.
Mu gihe umugore umwe wa Oklahoma yoherezaga umwana we w’imyaka 2 Kwa nyirasenge i Wellington muri Kansas, New York Times yanditse ko ‘igihe uwo mwana yoherezwaga yari afite ikimenyetso mu ijosi kerekana ko yoherejwe afite amezi 18’.
Hatanzwe Amadorali menshi yoherejwe ku birometero birenga 40 yagiye yoherezwa mu bice bitandukanye by’imbere mu gihugu hose.
Mu kwezi kwa Gatandatu mu Mwaka w’i 1914, haje kuba ikintu gitangaje, aho umugore umwe yohereje umwana we w’umuhungu akoresheje iposta ya ‘Se‘ Henry Euler I la port.
Nyina wa Euler yanze kwakira uwo muzigo uzanywe n’Iposta kubera ko umukazana we yari yarahukanye ibintu byatumye hatangira urubanza.
Ibyo byatumye uwo mwana aguma mu biro by’Iposta mu Karere ka la Porte.
Ikinyamakuru The Star yanditse ko ‘nyuma y’ibyo byari kuruta uwo mwana akajyanwa mu biro aho babika amabaruwa yabuze banyirayo, ariko byarangiye Euler ariwe uje gutwara uwo mwana.
Uwo mwana yashimishijwe n’urwo rugendo ahari byatewe n’uko umukozi w’Iposta Fred Stoll yamutwaye n’imodoka.
Ikintu cyamenyekanye cyane ku bana boherezwaga nk’amabaruwa ni Charlotte May Pierstorff wari wohererejwe nyirakuru wari utuye ku birometero birenga ijana muri Gari ya moshi, ibi bikaba byarabaye mu Kwezi kwa Kabiri tariki ya 19/1914.
Umwanditsi Alexander Denzer yanditse ko ‘May yahoranye inzozi zo kuzahura na nyirakuru yavuga ko yari atuye ku Birometero birenga miliyoni ku musozo ya i Daho‘.
Bitewe n’uko umuryango wa May utari ufite ubushobozi bwo kohereza May hakoreshejwe Gari ya Moshi, biyunguye igitekerezo yoherezwa kwa Nyirakuru I Grangeville, i Daho hifashishijwe uburyo bw’Iposta.
Akaba yari afite ibihumbi 50 byo kugura ‘Timbre‘ kuko mubyara wa nyina wa May Leonard Mochel yakoraga mu ishami rishinzwe Amaposta mu gice cy’imbere mu gihugu hose, kubera igihagararo uyu mukobwa yari afite bidashidikanywa ho ko azaba ari no mubazamwitaho, byatumye abakozi bo kuri iyo Posta bemera nta kuzuyaza kohereza uwo mukobwa biciye ku Iposta nk’uko ibaruwa yoherezwa.
Urugendo rwa May rwabaye ikimenyabose ubwo Michael O’tunnel yandikaga igitabo yise ‘Mealing May‘.
Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC na National Postal Museum, bishimangira ko nyuma y’uko ibyo bibaye, uhagarariye Iposta muri Amerika, Burleson yahise ahagarika ubu buryo bwo kohererezanya abantu hakoreshejwe ubu buryo bw’Iposta.