Ingaruka z’Ibiza: Umuhanda Rubavu – Musanze urafunze ku Modoka ziremereye (Amafoto)

0Shares

Imodoka ziremereye zabujijwe gukoresha umuhanda Rubavu-Musanze kuko wangiritse bikomeye bitewe n’ibiza byawangije iruhande rw’uruganda rw’icyayi cya Pfunda.

Kuri uyu Muhanda, haragaragara umurongo muremure w’imodoka zitwaye ibicuruzwa zaba iziva n’izishaka kwinjira mu Mujyi wa Rubavu.

Inzego z’umutekano ziragenzura urujya n’uruza mu rwego rwo kwirinda ko haba impanuka.

Imvura yaguye mu Ijoro ryo ku wa Kabiri no ku wa Gatatu w’iki Cyumweru mu Ntara z’Uburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, yateje Ibiza byahitanye abantu basaga 130, inangiza ibikorwaremezo birimo n’Inzu zisaga 5000.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *