Imirima y’icyayi mu Karere ka Rubavu yangijwe n’ibiza by’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira iryo ku wa Kane yuzuza umugezi wa Sebeya.
Kugeza ubu harabarurwa hegitari 2 z’imirima y’icyayi zangiritse bikomeye kuko imirima yarengewe n’amazi.
Nimugihe ibiro ibihumbi bine by’umusaruro w’icyayi wasaruwe mu mirima n’ibiro biri hagati y’ibihumbi 15 na 20 by’icyayi cyatunganijwe nabyo byangijwe n’umwuzure w’amazi y’umugezi wa Sebeya winjiye muri uru ruganda ukanangiza imashini zarwo, imihanda n’inzira zinyurwamo.
Uretse iyi mirima, kugeza ubu uruganda rw’icyayi rwa Pfunda na rwo rumaze iminsi itatu rudakora. Ubu abakozi barwo 150 n’abandi bahaye akazi 450 bari gukora isuku bakura ibyondo n’umucanga byinjiye ahatunganyirizwa icyayi
Ubuyobozi bw’uru ruganda buravuga ko buri gukora uko bushoboye ku buryo mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri imirimo y’urunda izongera isubukurwe
Bukomeza bugaraza ko ku bufatanye na NAEB baganiriye n’Uruganda rw’Icyayi rwa Nyabihu akaba ariho umusaro w’icyayi cy’abahinzi uri Kujya.