Impungenge ni zose muri OMS/WHO mu gihe ababyeyi bapfa babyara bakomeje kwiyongera ku Isi

0Shares

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ubuzima bw’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, mu gihe impamvu zibica ziganjemo izishobora kwirindwa no kuvurwa biramutse byitaweho.

OMS igaragaza ko ku rwego mpuzamahanga imbaraga zishyirwa mu gukumira imfu z’ababyeyi n’abana bapfa bavuka zagabanyutse cyane.

Imibare mishya y’iri shami igaragaza ko ababyeyi n’abana basaga miliyoni enye n’ibihumbi 500 bapfa batwite, babyara cyangwa mu cyumweru cya mbere nyuma yo kubyara. Bivuze ko muri buri masegonda arindwi umwe apfa yishwe n’impamvu zari kuvurwa cyangwa zari no kwirindwa.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima bw’ababyeyi batwite, abana bavuka n’ingimbi n’abangavu muri OMS Dr Anshu Banerjee yavuze ko hakenewe impinduka zigamije guha ubuvuzi bukenewe ababyeyi n’abana bakivuka.

ati “Abagore batwite n’abana bavuka bakomeje gupfa ku rugero ruri hejuru mu buryo butumvikana, kandi COVID-19 yatumye habaho kudohoka mu kubaha ubuvuzi bakeneye. Niba dukeneye kubona ibinyuranye n’ibyo, tugomba guhindura imikorere. Kongera ishoramari kandi mu bikenewe mu buvuzi bw’ibanze ni ingenzi cyane kugira ngo umugore n’umwana aho baherereye hose bagire amahirwe yo kuvurwa no kurindwa urupfu.”

OMS igaragaza ko kuva mu 2015, abagore ibihumbi 290 bapfa batwite cyangwa nyuma yo kubyara buri mwaka, naho miliyoni imwe n’ibihumbi 900 bagapfa babyara, naho abana miliyoni 2.3 bapfa batararenza ukwezi kumwe bavutse.

Mu Rwanda, imibare iri hasi cyane kuko ubushakashatsi bwa Gatandatu ku mibereho n’Ubuzima bw’Abaturage (DHS) mu 2020/2021 bwagaragaje ko ababyeyi 203 ari bo bapfa babyara ku bana ibihumbi 100 baba bavutse.

Uyu ni umusaruro w’ibikorwa bitandukanye byakozwe mu myaka ishize birimo no gushyiraho amavuriro mato muri buri kagari, ibigo nderabuzima n’ibitaro hirya no hino mu gihugu, bikiyongeraho guhugura abajyanama b’ubuzima n’ibindi.

Leta y’u Rwanda ifite intego yo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima ku buryo mu 2025 ntawe uzajya arenza iminota 30 ari mu nzira ajya kwivuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *