Umuyobozi w’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane mu ishami ry’u Rwanda (TI-RW), Madamu Ingabire Marie Immaculée, yasabye ko Apôtre Harelimana Joseph uzwi nka Yongwe akurikiranwa n’ubutabera ibijyanye no guha urubuga umugore witwa Murungi Diane wemera ko yabeshyeye Pasiteri Niyonshuti Théogène ‘Inzahuke’ ko yamuteye inda.
Ibi yabivuze nyuma y’aho urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaje ko rwataye Yongwe muri yombi kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, rumukekaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Immaculée ati:”Bari baratinze. Ahubwo bamushinje na ruswa. Buyemereye ko we na pastor bahaye 50k umukobwa ngo abeshyere pastor Theogene ko babyaranye.”
Pasiteri Inzahuke yaguye mu mpanuka y’imodoka yakoreye mu karere ka Kabale muri Uganda muri Kamena 2023.
Ni inkuru yababaje benshi bamukundaga, baba abo mu itorero ADEPR yari abereye umuyoboke, n’abandi bakurikiraga ubutumwa bwe.
Nyuma yo gushyingurwa, Apôtre Yongwe yifashishije umuyoboro wa YouTube we witwa The Vibe TV, yakiriye Murungi, uyu mugore asobanura ko Pasiteri Inzahuke yamuteye inda, ubwo ngo ikaba yari igeze mu mezi atandatu.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga, by’umwihariko YouTube, bashyize igitutu kuri Yongwe n’uyu mugore, babashinja gukora igisa no gushinyagurira Pasiteri Inzahuke n’umuryango we.
Murungi yaje gukorera ikindi kiganiro ku wundi muyoboro, asobanura ko ibyo yavuze yabisabwe n’uyu muvugabutumwa kandi ngo yamuhaye amafaranga ngo amufashe gushyira mu bikorwa uyu mugambi wo kubeshyera Pasiteri Inzahuke.
Tariki ya 19 Kanama 2023, Yongwe yasabye imbabazi ku bw’iki kiganiro, amenyesha abamukurikira, umuryango n’inshuti za Pasiteri Inzahuke ko yafashe icyemezo cyo kugisiba.
Naho ngo nta ruswa yahaye uyu mugore ngo amukoreshe ikiganiro.
Yongwe icyo gihe yagize ati:”Nje gusaba imbabazi rero mu biganiro nakoze, kuva nyakwigendera Pasiteri Théo Inzahuke akuwe mu mubiri, azize accident. Abantu bose bakurikiye ibiganiro nakoze bambabarire kandi nsabye imbabazi ni ukuri. Ni njyewe Apôtre Yongwe muzi. Uyu mudamu ntabwo nigeze muha amafaranga ahubwo iki kintu uyu mugore yavuze ko namuhaye amafaranga, akagerekaho n’ikindi cyo guhindura…Mbona ko harimo ikintu cy’abantu bateguye kunsebya cyangwa se kunshinja ruswa. Ikiganiro ejo bundi nakoranye na Diane cyagize commentaires 1800, ni ibintu bidasanzwe, reka mbwira abantu ko icyo kiganiro njye ngiye kugisiba, nkagikura kuri channel.”
Icyakoze, uyu muvugabutumwa yasobanuye ko nyuma y’ikiganiro na Murungi, yamuhaye itike imucyura y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 5.
Ati:”Ndamubwira nti ’Reka ngutegere, nkoresha telefone yanjye, muha tike y’ibihumbi 5 kandi abantu mwese mukora muri showbusy, gutegera umuntu waje mu kiganiro, ukamuha 5 cyangwa 2 cyangwa kumugurira amazi ni ibintu bisanzwe.”
Yongwe ni umwe mu bavugabutumwa batavugwaho rumwe, bitewe n’uko akenshi bumvikana batanga ubutumwa bushishikariza abayoboke babo gutanga bumwe mu butunzi bwabo kugira ngo babaheshe umugisha.