Imbere ya UNHCR, u Rwanda na DR-Congo basinye amasezerano arebana n’Impunzi z’Ibihugu byombi

0Shares

U Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), byasinyanye  amasezerano yo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi, no gushyira mu bikorwa  amasezerano yemejwe muri  2010.

Kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatangaje ko iyi nama yabereye i Genève mu Busuwisi ku biro ry’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), yigaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda ndetse n’iz’Abanyarwanda bari muri Kongo, ifatirwamo imyanzuro ishimishije ku mpande z’ibihugu byombi.

Ni inama yatumijwe n’Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi, yitabirwa n’Itsinda rya RDC ryari riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Christophe Lutundula, naho iry’u Rwanda riyobowe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Marie Solange n’abandi.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, yagarutse ahanini kuri gahunda yo gucyura impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda n’Abanyarwanda bari muri RDC ku bushake, gufasha abashaka kuguma muri ibyo bihugu kwisanga mu bandi n’amasezerano y’inyabutatu yo mu 2010.

Mu bindi byagarutsweho kuri iyi myanzuro,ni uko ibihugu byombi byiyemeje gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’inyabutatu ya tariki 17 Gashyantare 2010, Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’iya RDC ndetse na UNHCR, ku mpande zombi kandi ibyateganyijwe bikubahirizwa.

Ibihugu byombi byiyemeje kugirana ibiganiro byubaka, bigamije gushyiraho uburyo buboneye bufasha abashaka gutahuka mu gihugu no kuzirikana uburenganzira bwo gutaha ku bushake kw’impunzi, n’amahame yo kubacungira umutekano.

Ibihugu byombi kandi byiyemeje gukemura inzitizi zishoboka, zijyanye n’umutekano w’abatahuka, kubafasha kwisanga mu muryango no gutanga amakuru ku mibereho yabo. Hari kandi ugukomeza guha ubuhungiro ababukeneye, no kubitaho nk’uko amahame mpuzamahanga abiteganya.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DR-Congo, Christophe Lutundula, Umuyobozi Mukuru wa UNHCR, Filippo Grandi na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda, Kayisire Marie Solange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *