Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yahagurutse ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, yerekeza i Antananarivo muri Madagascar gukina imikino ibiri ya gicuti.
Ni nyuma y’uko Umutoza, Frank Spittler Torsten, yatangaje abakinnyi 26 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti izahuriramo na Madagascar na Botswana tariki ya 22 n’iya 25 Werurwe 2024.
Abakinnyi 38 ni bo bari bahamagawe ariko nyuma y’icyumweru bamaze mu mwiherero aho bakoreraga imyitozo i Nyamirambo no mu Bugesera, hatoranyijwemo abagomba kujyana n’ikipe.
Muri abo bakinnyi harimo abasanzwe bakina mu makipe y’imbere mu gihugu ndetse n’abo hanze y’u Rwanda.
Abakinnyi bagiriwe icyizere n’Umutoza Frank Spittler Torsten Barimo Rubanguka Steve, Tuyisenge Arsène, Mugisha Gilbert, Iraguha Hadji, Hakizimana Muhadjiri, Gitego Arthur na Biramahire Abeddy.
Hari kandi Ntwari Fiacre, Muhawenayo Gad, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Manzi Thierry, Niyigena Clement, Mitima Isaac, Nshimiyimana Yunusu na Niyonzima Olivier ‘Seif’.
Muri aba bakinnyi harimo abakina mu mahanga batahagurukanye n’abandi i Kigali, aho biteganyijwe ko bazahurira n’abandi i Antananarivo, ahazabera iyo mikino yose uko ari ibiri.
U Rwanda ruzifashisha iyi mikino ya gicuti mu kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.
Mu Itsinda C, u Rwanda rurimo, ni rwo ruyoboye n’amanota ane, rukurikiwe na Afurika y’Epfo n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.