Yolo The Queen yishyuwe amamiliyoni ku ikubitiro ubwo yashyiragaho igiciro ku wifuza nimero ya telefoni ye.
Umunyamideli w’imiterere ivugisha abatari bacye, Yolo The Queen, yatangaje ko umwaka wa 2023 nta mikino na nimero ya telefone kuyibona ari ukwishyura.
Mu masaha macye ashize nibwo Yolo yasangije abamukurikira ubutumwa bw’umwe mu bamukurikira amusaba nimero kandi amugaragariza ko yiteguye kumwishyura ngo azimuhe ndetse yifuza kumenya igiciro.
Uwamusabaga nimero yagize ati:”Uraho mwamikazi wanjye umbwire amabandali y’amafaranga naguha ukampa nimero ya telefone icyo nshaka nuko tuganira mwamikazi wanjye nguhaye ijambo ryanjye.”
Nyuma Yolo The Queen yahise agaragaza igiciro ko ari ibihumbi 500Frw ati:”Bantu banjye nta mikino muri uyu mwaka wa 2023 ni ukwishyura amadorali 500 [Asaga ibihumbi 500Frw] kuri nimero naherewe igihumbi kimwe.”