Igitaramo cya The Ben mu Burundi: Uwatumiye yafunzwe, abategura Ibitaramo basubiranamo

0Shares

Mu minsi ishize nibwo ku mbuga zitandukanye hacicikanye inkuru zitandukanye zivuga ku gitaramo The Ben yari yatumiwemo ndetse asezeranywa kwishyurwa agatubutse, ibitarigeze bikorerwa undi muhanzi uwo ariwe wese yaba umunyarwanda cyangwa umurundi.

Nyuma y’uko iyo nkuru imenyekanye hagiye haziramo izindi nyinshi nk’izavuzwe ko hari abashoye amafranga mu kwangiza kiriya gitaramo, ibintu na The Ben ubwe yahamije ubwo yari ku rubyiniro agafata umwanya wo kuganiriza abakunzi be ku ijambo ry’Imana aho byamurenze agasuka amarira. Muri icyo gitaramo kandi yahibiwe terefone ibintu byafashwe nk’imwe mu ntwaro yifashishijwe n’abamurwanya aho bivugwa ko bashakagamo amadosiye arimo agizwe n’amasezerano atandukanye ndetse n’amafoto.

Nyuma y’igitaramo nibwo haje kumenyekana inkuru y’uko Nishishikare Jean de Dieu wateguye kiriya gitaramo binyuze muri company ye Now Now yaba yatawe muri yombi na Polisi y’u Burundi aho akurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi no kwanga kwishyura amwe mu mafaranga yagombaga guhabwa abamufashije ngo igitaramo kigende neza.

Nk’uko byatangajwe na bamwe mu bavuga rikijyana mu ruganda rw’imyidagaduro I Burundi nubwo birinze kubishyira mu itangazamakuru ryaho, gusa baje gusasa inzobe kuri Space bahuriyeho kuri X, bavuga ko nyuma y’uko igitaramo kirangiye byagaragaye ko hari utubari n’amahoteli uyu Jean de Dieu yagiye yakiriramo abashyitsi be, Aho hashyirwa mu majwi ikipe nini yari yavanye na The Ben mu Rwanda ariko bakagenda batishyuye ibiribwa n’ibinyobwa bakoresheje.

Bakomeza bavuga ko n’abari bashinzwe umutekano n’indi migendekere y’igitaramo batigeze bishyurwa ndetse ko bagerageje kumuhamagara akanga kwitaba terefone, bikaza kumenyekana ko afite gahunda yo gusubira muri Sweden dore ko ari naho akorera ibikorwa bye byinshi bagahita babimenyesha inzego zibishinzwe ngo zibafashe.

Bakomeza bavuga ko nk’umuntu wateguye kiriya gitaramo kikagenda neza ndetse kikitabirwa nk’uko byagenze atakabaye yambura abamufashije, gusa bongeraho ko haramutse hari igihombo cyagaragayemo cyaba cyaratejwe n’ikipe yaturutse mu Rwanda kuko bari benshi kandi ntanumwe muri bo wishyuye, bongeraho ko n’undi munyarwanda wese wari aho yagiye akoresha iyo turufu ko ari muri Team ya The Ben akinjirira ubuntu nyamara abarundi bafite n’ubutumire bakishyuzwa.

Ku ruhande rw’abanyarwanda bajyanjye na The Ben, Alex Muyoboke usanzwe umenyerewe mu kurebera inyungu z’abahanzi ndetse na NoopJa umuyobozi wa Country music na Country FM bahurije ko ikipe yabo yari ihari, izwi uretse abahanzi bacye biyongereyemo kumunsi w’igitaramo, ikindi bavuze ni uko bagera I Burundi basanze hari bimwe bitari ku murongo aho bamwe mu bateguraga kiriya gitaramo bagiye babivamo gake gake bigasaba bamwe bazanye na The Ben ko bakora bimwe mu byasabwaga ngo umuhanzi bajyanye atagwa muri imwe mu mitego yategwaga n’abamurwanya.

Icyo bikijeho cyane ni uko nabo ikibazo cy’amafranga bakibonye mbere y’igitaramo gusa bavugana n’uwabatumiye akababwira ko amafranga ye ahagaritswe kuri Bank kubera uburyo amafranga yinjiragaho ari menshi kandi mugihe gito bigatera bank kwikanga igitero cy’ikoranabuhanga bagahagarika igikorwa cyo kubikuza kuri account y’uyu muherwe nk’uko abyitwa na benshi, ibintu byatumye The Ben we ubwe akoresha amafranga ye mu kwishyura ibyo we n’abo bajyanye bakoresheje.

NoopJa na Muyoboke bahamije ko nta kuntu Jean de Dieu yasabwa kwishyura ibyo bakoresheje kandi byarishyuwe na The Ben, ndetse ko abaye koko ari amafaranga asabwa ngo afungurwe bamufasha mu bushobozi bwabo kandi ko buri wese yakabaye abigira ibye kuko mu myidagaduro gufashanya nk’abavandimwe aribyo bya mbere, ijambo ryanenzwe na Nella Neth, umwe mu bateguye kiriya gitaramo bakabivamo hakiri kare kuko bo bavuga ko ibyo barimo byari akazi nta buvandimwe bundi kandi ko buri wese yakabaye abazwa inshingano ze n’igihe zitagenze neza.

Nishishikare Jean de Dieu yatawe muri yombi akekwaho kwambura abo abereyemo imyenda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *