Igikombe cy’Isi cy’Abavetera cyahumuye: Robert Pirès, Patrice Evra na Ronaldinho ku rutonde rw’abategerejwe i Kigali

0Shares

Kizigenza w’Umunya-Brazil, Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho, ayoboye urutonde rw’ibihangange byakanyujijeho muri Ruhago, bategerejwe i Kigali mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Abavetera gitegenyijwe muri Gicurasi y’Umwaka utaha w’i 2024.

Ronaldino wamenyekanye na Dinho, ni umwe mu bakinnyi 30 bamaze gutangazwa ko bazaba bari i Kigali bidasubirwaho.

Uyu Mugabo wegukanye Umupira wa Zahabu inshuro Ebyiri n’Igikombe cy’Isi cyo mu 2002 cyakiniwe mu Buyapani na Koreya y’Epfo, ni umwe mu bihangange bisaga 150 bizaba biri i Kigali guhera tariki ya 10-20 Gicurasi 2024.

Dinho yahamije ko azaba ari i Kigali binyuze kuri Videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’abashinzwe gutegura iyi mikino igiye gukinwa ku nshuro ya mbere mu mateka.

Muri iyi Videwo, Ronaldinho yagize ati:“Nzaba ndi i Kigali mu Rwanda mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho”.

Iri rushanwa ryateguwe mu rwego rwo gufasha abahoze bawuconga kongera kwiyibutsa ibihe byiza bagize ubwo bari bagishoboye.

Ronaldinho watsinze ibitego 70 mu mikino 175 yakiniye FC Barcelona mu Myaka Itanu yayimazemo, ni umwe mu bitezwe n’abatari bacye.

Uretse ibi bigwi byo muri FC Barcelona, Dinho yegukanye Igikombe cy’Isi mu ikipe y’Igihugu ya Brazil, Copa America n’Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje Imyaka 17, UEFA Champions League, Ibikombe bya Shampiyona muri Esipanye no mu Butaliyani ubwo yakinaga muri AC Milan.

Hamwe n’ikipe y’Igihugu ya Brazil, yayikiniye Imyaka 14, hagati y’Umwaka w’i 1999-2013, ayitsindira ibitego 33 mu mikino 97.

Bamwe mu bakinnyi bazakina muri iri rushanwa, baraye batangarijwe mu muhango wabereye muri Serena Hotel i Kigali mu Rwanda.

Uretse aba bakinnyi bo ku rwego mpuzamahanga, ku ruhande rw’Abanyarwanda, hamaze kwemezwa abarimo Harera Hassan wakiniye ikipe ya Kiyovu Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.

Urutonde rw’abakinnyi 30 bamaze kwemeza kuzitabira iyi mikino

  • Ronaldinho
  • Maicon Douglas
  • Myamoto
  • Andrew Cole
  • Patrice Evra
  • Emmanuel Eboué
  • Momahed Mwameja
  • Juma Mossi
  • Jomo Sono
  • Hassan Karera
  • Laura Georges
  • Louis Saha
  • Amanda Dlamin
  • Bacary Sagna
  • Gaizka Mendieta
  • Miguela Pauleta
  • Robert Pirès
  • José Edmílson
  • Jay-Jay Okocha
  • Edgar Davids
  • Roger Milla
  • Kalusha Bwalya
  • Anthony Baffoe
  • Jimmy Gate
  • Sonny Anderson
  • Patrick Mboma
  • Maxwell Cabelino
  • Wael Gomaa.

Abategura iyi mikino, batangaje ko abakinnyi bandi basaga 100 bategerejwe gutangazwa bitarenze muri Gashyantare y’Umwaka utaha, mu gihe ururonde ntakuka ari mu ntangiriro za Gicurasi y’Umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *